Bishop muri Arthodox yirukanywe azira video ye asambanya umwana

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’itorero rya Arthodox mu gihugu cya Rumaniya yirukanywe ku nshingano ze ndetse anategeka kutazazisubiraho na rimwe kubera amashusho yagaragaye ndetse akanakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu agaragaza uyu muyobozi w’itorero asambana n’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo urugaga rw’abayobozi b’iri torero muri Rumaniya rwateranye rufata icyemezo kuri uyu muvugabutumwa cyo kumuhagarika ku nshingano akaba atemerewe kugira igikorwa na kimwe giitanye isano na misa yongera kugaragaramo cyangwa ngo agire inyigisho atanga nk’umuyobozi cyangwa umuvugabutumwa. Gusa nubwo yambuwe ubwo burenganzira, yemerewe gukomeza kuba mu kigo ndetse akagira n’ibyo azajya abafasha ariko bitarimo gusoma misa. Uyu muvugabutumwa utatangajwe amazina yatangiye gukurikiranwa guhera mu kwezi kwa 7 ubwo akanama gashinzwe imyitwarire mu kiriziya katangiraga kumukurikirana, nyuma yabona bizateza umwuka mubi agahitamo kwijyana hakiri kare. Ibi ntibyabujije abamukurikirana gukomeza akazi ka bo kuko bahise bamufatira umwanzuro ko nta misa cyangwa igisa nay o yemerewe kongera kugaragazamo uruhare rwe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Rumania ni kimwe mu bihugu byo ku isi bibarirwamo umubare munini w’abayoboke ba Arthodox kuko hejuru ya 80% bose ari abayoboke. Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *