Senateri Menendez wakunze kwibasira u Rwanda aruhora RDC mu muryango winjira mu gihome

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamije ibyaha bya ruswa Senateri Bob Menendez wakunze kwibasira u Rwanda kubera ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyaha 16 ni byo uyu musenateri wahoze akuriye Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Amerika yahamijwe, nyuma yo kwemera ko yagiye yakira ruswa zirimo zahabu n’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz nk’ikiguzi cyo kugira ngo ahe ubufasha za Guverinoma z’ibihugu by’amahanga.

Urubanza rwe rwari rumaze ibyumweru icyenda ruburanishwa.

Kuri ubu byitezwe ko Menendez ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka ibarirwa muri mirongo, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

Nyuma yo guhamywa biriya byaha, abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka ry’abademokarate bahise bamusaba kwegura.

Chuck Schumer ukuriye abasenateri b’ama-democrate mu itangazo yasohoye yavuze ko “Senateri Menendez kuri ubu agomba gukora igikwiye ku bw’ineza y’agace ahagarariye, Sena ndetse n’igihugu cyacu hanyuma akegura”.

Menendez icyakora n’ubwo yemereye urukiko ko yagiye yakira indonke, yabwiye itangazamakuru ryo muri Amerika ko akiri umwere.

Ati: “Ntabwo nigeze ntatira indahiro yanjye. Ntabyo nigeze nkora, ahubwo narwaniriye igihugu cyanjye”.

Umunyamategeko we Adam Fee na we yavuze ko yatunguwe anababazwa n’umwanzuro w’urukiko, yiyemeza kuzawujuririra.

Ni mu gihe urukiko rwasanze yarahawe indonke ya zahabu zifite agaciro ka $100,000 ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite agaciro ka $480,000.

Ni ruswa ubushinjacyaha bwagaragaje ko uriya mugabo yakiriye bugendeye ku butumwa na za emails bwahawe n’Urwego rushinzwe Iperereza muri Amerika (FBI).

Mu bihugu by’amahanga uriya mugabo yashinjwe gukorana na byo harimo Misiri yahesheje za miliyoni z’amadorali yahawe n’ikigega cy’abanya-Qatar gishinzwe ishoramari.

Ni umugambi kandi unavugwamo abacuruzi babiri barimo uwitwa Wael Hana na Fred Daibes na bo kuri ubu bari kuburanishwa. Uru rubanza kandi runavugwamo umucuruzi wa gatatu witwa Jose Uribe we waburanye yemera ibyaha, anatanga ubuhamya bushinja uriya musenateri.

Ubushinjacyaha kandi bwareze Menendez kuba yaratambamiye iperereza ryakorwaga kuri Daibes na Uribe.

Uyu mugabo yahamijwe biriya byaha mu gihe amaze iminsi yiyamamariza kusubira muri Sena ya Amerika nk’umukandida wigenga.

Ni Menendez wacitsweho na bagenzi be b’ama-democrate nyuma y’uko byari bimaze gutangazwa ko hari zahabu yahawe na ruswa zatahuwe iwe mu rugo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *