Perezida William Samoei Ruto wa Kenya ku wa Gatanu yashyizeho Guverinoma nshya, isimbura iyo yari yasheshe mu cyumweru gishize.
Icyiciro cya mbere cya Guverinoma nshya kigizwe n’abaminisitiri 11 barimo abahoze mu yasheshwe.
Muri bo harimo Kithure Kindiki wongeye kugirwa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Alice Wahome wongeye kugirwa Minisitiri w’Ubutaka, Aden Duale wasubijwe Minisiteri y’ingabo na Soipan Tuya wongeye kugirwa Minisitiri ushinzwe kurengera ibidukikije.
Mu bandi harimo Deborah Nyambura wagizwe Minisitiri w’ikoranabuhanga, Eric Murithi Muga agirwa Minisitiri ushinzwe amazi mu gihe Rebecca Miano yagizwe Intumwa Nkuru ya leta.
Ku wa 11 Nyakanga ni bwo Perezida William Ruto yirukanye ba Minisitiri bose bari bagize Guverinoma ya Kenya asigaza uw’Ububanyi n’Amahanga wenyine, Musalia Mudavada.
Ni icyemezo yafashe nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yari imaze ibyumweru bitatu ibrera mu bice bitandukanye bya Kenya.
Ruto ubwo yasesaga Guverinoma yateguje ko ateganya kuganira n’abanya-Kenya ndetse n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kugira ngo bumvikane ku bazajya muri Guverinoma nshya, bazamufasha gukemura ibibazo byatumye abanya-Kenya bajya mu myigaragambyo.
Ni ibibazo birimo iby’ubukungu byahungabanyije imibereho y’abanya-Kenya, bituma ikiguzi cy’imibereho cyiyongera.
Ruto ku wa Gatanu yatangaje ko akomeje ibiganiro bigamije kwemeranya ku bandi baminisitiri bagomba kuzuza Guverinoma nshya.
Perezida wa Kenya yunzemo ko ategereje ko Inteko Ishinga Amategeko yemeza aba baminisitiri, abandi akazabashyiraho vuba ashingiye ku bitekerezo azahabwa n’abo bari kuganira.


