Leta ya Uganda yirinze kwemeza cyangwa guhakana ibirego by’uko Ingabo z’u Rwanda zinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziciye ku butaka bwayo, ivuga ko ikeneye kubanza gusuzuma ibivugwa mbere yo kugira icyo ivuga.
Byatangajwe na Ambasaderi wungirije wa Uganda i Kinshasa, Matata Twaha, ubwo ku wa Gatanu yakirwaga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gracia Yamba Kazadi.
Aba bombi bahuye nyuma y’iminsi mike impuguke za Loni kuri RDC zisohoye raporo ishinja Uganda guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23; ibirego bisa n’ibimaze igihe kirekire bishinjwa u Rwanda.
Kuri iyi ngingo Ambasaderi Twaha yagaragaje ko Uganda imaze igihe ari umufatanyabikorwa wa Congo, bityo ko nta mpamvu yatuma ihitamo gufasha M23.
Ati: “Uganda isanzwe ari umufatanyabikorwa wa RDC mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwayo biciye muri Operation Shujaa, bityo ntishobora gushyigikira umutwe uwo ari wo wose ukorera ku vita bwa Congo”.
Uyu mudipolomate yagaragaje ko igitangaje ari uko raporo ishinja Uganda gufasha M23 yasohotse igihugu cye kitarigeze na rimwe kimenyeshwa icyo kibazo.
Yunzemo ati: “Ikibazo cyo kwibazwa, ni kuki twaha ubufasha M23? Uruhande rwacu na EAC rurasobanutse: ni ugufatanya kurandura imitwe yose igambiriye ikibi iturogoya”.
Ku bijyanye no kuba hari Ingabo z’u Rwanda zijya i Bunagana ziciye muri Uganda, Ambasaderi Twaha yagize ati: “Ibirego by’uko abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda baca muri Uganda mbere yo kwigarurira uduce dutandukanye twa RDC bigomba gusuzumwa byimbitse kugira ngo tugire icyo tubivugaho uko bikwiye”.
Uyu mudipolomate kandi yirinze kugira icyo avuga ku bihano Kinshasa imaze igihe isabira u Rwanda, ahitamo kwitsa ku bufatanye bugamije kurandura umutwe wa ADF ingabo za Uganda zifitanye na FARDC.



One Response
Icyo Uganda ivuga ku birego by’uko RDF ijya muri RDC iciye ku butaka bwayo
Ntabyo nanditse