Abafana b’amakipe ya Young Africans na Simba Sports Club zo muri Tanzania banyuzwe n’imikinire ya myugariro Niyomugabo Jean Claude na Yussif Dauda ba APR FC, bagaragaza ko babifuza mu makipe yabo.
Ku wa Gatanu APR FC ni bwo yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup iri kubera i Dar es Salaam, nyuma yo gusezerera Al Hilal yo muri Sudani banganyaga 0-0 kuri penaliti 5-4.
Muri uyu mukino Yussif Dauda waguzwe na APR FC mu gihe na Simba SC yamwifuzaga yitwaye neza, anahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza wawo.
Undi witwaye neza nk’ibisanzwe ni Kapiteni Niyomugabo Claude umaze guhembwa incuro ebyiri nk’umukinnyi mwiza w’imikino ibiri muri ine APR FC imaze gukina.
Abanya-Tanzania baganiriye n’itangazamakuru nyuma y’umukino APR FC yasezereyemo Al Hilal, bagaragaje ko bifuza Niyomugabo na Dauda mu makipe bakunda.
Umwe muri bo yagize ati: “Umukino wa none wari mwiza cyane, kuva mu gice cya mbere cyari kiza ariko icya kabiri cyari akarusho. NumĂ©ro 3 (Niyomugabo Claude) uriya kapiteni mu by’ukuri namwubashye cyane. Nifuza ko yazaza muri Younger [Africans]…. APR ni nziza cyane ikina umupira mwiza turifuza ko bazagaruka muri iri rushanwa”.
Mugenzi we yagize ati: “Njye nakunze abakinnyi babiri: Kapiteni n’uriya ukina kuri gatandatu wari wambaye numĂ©ro 25 mu mugongo [Seidu Dauda Yussif]. Bazaze muri Simba”.
Undi muri aba bakunzi b’umupira wivuze mu mazina ya David yashimye cyane Perezida Kagame avuga ko asanzwe amukunda ndetse anamutuye intsinzi.
Ati “Ku bwanjye icyo navuga ni ugushimira APR FC gusa ndetse ntekereza ko ari impano ya Perezida Kagame. Kagame, twe nk’Abanyafurika yIburasirazuba turamwishimiye. Njye nzaza gushaka umukobwa mu Rwanda abe ari we tuzabana.”


