Ibigori n’umuceri biri mu bihingwa byeze cyane mu gihembwe cya 2024A ugereranyije n’icya 2023A

Sangiza iyi nkuru

Raporo itangwa n’inzego zibishinzwe itangaza ko bimwe mu bihingwa byeze cyane mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A ugereranyije n’icya 2023 A, harimo ibigori n’umuceri.

Ibi biri mu byatumye umusaruro mbumbe muri rusange w’ibihingwa byose wiyongereyeho toni ibihumbi 315,921 ugereranyije ibihembwe by’ihinga A bya 2023 na 2024.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko umusaruro w’ubuhinzi w’igihembwe cya 2024 A wiyongereho toni zigera ku bihumbi 316 bituma abaturage hirya no hino mu gihugu bihaza mu biribwa ndetse n’ibiciro bya bimwe mu biribwa biragabanuka.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zikomatanyije z’ubuhinzi ryaje nyuma y’inama idasanzwe yahurije hamwe inzego zifite aho zihuriye n’ubuzinzi muri Nzeri, 2023. Ni nyuma y’igihe kitari gito abaturage bataka kutihaza mu biribwa.

Zimwe muri izo ngamba zashyizwe mu bikorwa ni ukubyaza umusaruro ubutaka butahingwaga, gukoresha ifumbire mvaruganda n’imbuto itubuye, kuhira ubutaka bw’imusozi, guca amaterasi y’indinganire n’izindi.

Ubwo hashyirwaga ahagaragara umusaruro mbumbe w’Igihugu w’igihembwe cya 1 cya 2024, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyagaragaje ko umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye ku ijanisha rya 7%.

Igihembwe cy’ihinga cya 2024 A, abaturage bangana na 7,5% bakoresheje uburyo bwo kuhira mu rwego rwo kongera umusaruro.

Muri iki gihembwe kandi abaturage 90.6% baciye imirwanyasuri mu gihe abandi benshi nabo Leta yabafashije guca amaterasi y’indinganire. Abaturage bahamya ko aya materasi yaje ari igisubizo.

Imibare ya RAB igaragaza ko 39,7% by’abaturage bakoresheje imbuto zitubuye mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, ibintu byazamuye umusaruro nk’uko abahinzi biganjemo ab’ibigori hirya no hino mu gihugu babigaragaza.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore NDABAMENYE, avuga ko izi ngamba zose zatumye ibiciro bya bimwe mu biribwa bigabanuka, kandi ngo ni gahunda izakomeza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *