Umuhanzi Ray C yikomye abamushinja kongera kwishora mu biyobyabwenge

Sangiza iyi nkuru

Mu cyumweru gishize nibwo inkuru zacicikanaga mu binyamakuru bitandukanye byo muri Tanzaniya ko umuhanzikazi Ray C yaba yarasubiye ku biyobyabwenge, uyu muhanzi yahakanye ibyamutangajweho avuga ko ari ukumuharabika.
Ray C aranega cyane ibinyamakuru byamwanditseho inkuru bivuga ko yongeye gufata ibiyobyabwenge kandi byari byaramugize imbata nyuma akagira amahirwe yo kubireka.
Ray c
Ku bwe, ashinja ibi binyamakuru kumubeshyera bigamije inyungu zabyo bwite, ko ari uburyo bwo gushaka abakiriya mu gihe we baba bimwicira izina.
Ati: “ ni ukuri rwose simbikunze na gato, kubona abantu bazima bafite ubuzima batinyuka bakanyicira izina bagamije ingwize y’amafaranga, niba ari ukuri kw’inkuru mwanditse byibura mwari kugaragaraza ifoto yanjye ndimo mbifata (ibiyobyabwenge)”.
Umuhanzi kazi Ray C wamenyekanye mu ndirimbo nka Uko Wapi, Na wewe Milele,… yamaze igihe kirekire yarazengerejwe n’ibiyobyabwenge bivugwa ko ari umukunzi we w’umusore wamwigishije kubifata.
rayc_1_
Igihe cyarageze avuzwa ku bw’inkunga ya Perezida wa Tanzaniya, Jakwaya Kikwete. Nyuma yo kuva kuri iyo ngoyi y’ibiyobyabwenge Ray C yahise ashinga ishyirahamwe (Ray C Foundation) rirwanya ndetse rikanigisha ububi bw’ibiyobyabwenge.
Ray C yatangaje ko yagurishije ibye byose birimo n’inzu ashaka amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge, ko nyuma yo kubireka ngo ntiyarota yongera kubyikururira mu gihe hari abakibimushinja we yita ko ari abagamije inyungu zabo bwite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *