Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwa RDC ku wa Mbere bwasabiye igihano cy’urupfu abarimo Gen. Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cya M23, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, Lt Col Willy Ngoma n’abandi benshi bo mu ihuriro AFC/M23.
Abaregwa bose hamwe uko ari 26 bashinjwa ibyaha birimo iby’intambara, kujya mu mutwe utemewe ndetse n’ubugambanyi.
Ni ibyaha Kinshasa ibarega gukorera mu burasirazuba bwa Congo aho umutwe wa M23 umaze igihe ugenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku ikubitiro abaregwa bari 25 gusa ku wa Mbere bongerwamo Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23.
Inkuru bijyanye https://bwiza.com/?Gen-Makenga-Lt-Col-Willy-Ngoma-na-Bisimwa-mu-bo-RDC-yatangiye-kuburanisha
Mu baregwa bose Nangaa Baseane Putters usanzwe ari se wabo wa Corneille Nangaa ni we wenyine utasabiwe igihano cy’urupfu, kuko we yasabiwe imyaka 20 y’igifungo.
Abaregwa kandi basabiwe gucibwa ihazabu ya $ miliyari 1 nk’impozamarira ku banye-Congo bagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe isakiranya M23 n’ingabo za Leta.
Kugeza ubu abenshi mu baregwa bose uko ari 26 batanu muri bo ni bo gusa Leta ya Congo yataye muri yombi.
Nangaa na bagenzi be basabiwe igihano kiruta ibindi muri RDC, mu gihe uyu wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC aheruka kugaragaza ruriya rubanza nk’urudafite ishingiro, mbere yo gushimangira ko rudashobora guhagarika AFC mu rugamba irimo.



2 Responses
Abarimo Gen Makenga, Col Willy Ngoma na Nangaa basabiwe igihano cy’urupfu
Yewe abakongomani bose basa nabatagira ubwenge, ubwo se barabasabira igihano cyo kwicwa, kandi nabo bashaka FATHSI ngo bamwice, ubwo uzatanga undi azamurangize.
Abarimo Gen Makenga, Col Willy Ngoma na Nangaa basabiwe igihano cy’urupfu
Yewe abakongomani bose basa nabatagira ubwenge, ubwo se barabasabira igihano cyo kwicwa, kandi nabo bashaka FATHSI ngo bamwice, ubwo uzatanga undi azamurangize.