Perezida Paul Kagame yasubije abanenga amasezerano y’ubufatanye Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) rimaze igihe rifitanye n’u Rwanda, avuga ko ntacyo bazageraho.
Umukuru w’Igihugu yagarukaga ku nkuru iheruka gusohorwa na ESPN cyo muri Amerika giheruka gusohora inkuru ivuga ko “NBA yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umunyagitugu wo muri Afurika”.
Ni amasezerano ESPN ivuga ko Leta y’u Rwanda yifashishije mu guhisha ibirego Leta y’u Rwanda ishinjwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu (Sportswashing), ibyasamiwe hejuru n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu nkuru y’igitekerezo yanyujije mu kinyamakuru The New Times, yavuze ko abanenga amasezerano NBA yasinyanye n’u Rwanda ari abagamije kuyica intege nyamara yarakoze “ibikorwa biteza imbere Basketball n’imibereho myiza y’abatuye muri Afurika binyuze muri BAL”.
Makolo yagaragaje ko abanenga aya masezerano bari kugerageza kuvutsa u Rwanda inyungu mu rwego rw’ubukungu ziboneka muri siporo mpuzamahanga no kugerageza gusubiza inyuma intambwe igamije guteza imbere ubusabane bw’abaturage.
Perezida Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yunga mu rya Makolo, yavuze ko abamaze igihe bitambika u Rwanda ntacyo bagezeho ndetse ko nta n’icyo bateze kugeraho.
Yagize ati: “Uyu muhate wose ntacyo watanze. Bimaze igihe kirekire cyane, kandi ntacyo bizigera bitanga”.
Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kudaha agaciro ibivugwa.



One Response
Igisubizo cya Perezida Kagame ku bavuga ko ‘NBA yagiranye amasezerano n’umunyagitugu’
Ariko hanayeho referendum akaba umwami