Nyuma y’u Rwanda, u Burundi na bwo bwahaye Zambia imfashanyo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia yatangaje ko igihugu cye cyahawe n’u Burundi imfashanyo ingana na toni 5,000 z’ibiribwa birimo umuceri, ibigori n’ibishyimbo.

Hakainde yabitangarije abaturage b’igihugu cye nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uheruka gusura Zambia.

Ni ibiganiro byanasinyiwemo amasezerano y’ubufayanye hagati y’u Burundi na Zambia.

Zambia imaze igihe yugarijwe n’ikibazo cy’inzara yatewe n’amapfa yibasiye igice cy’amajyepfo ya Afurika.

Ni muri uru rwego yahawemo n’u Burundi Toni 5,000 z’ibiribwa mu rwego rwo kugoboka abaturage bayo, nk’uko byemejwe na Perezida Hakainde.

Ku rubuga rwe rwa Facebook yagize ati: “Turashimira cyane nyakubahwa Evariste Ndayishimiye na Guverinoma ndetse n’abaturage b’u Burundi, ku bw’igisubizo cyabo cyuje ubuntu ku bufasha twasabye kubera amapfa yatwibasiye”.

“Imfashanyo ingana na Toni 5,000 z’ibiribwa bahaye Zambia ni igihamya cy’umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byacu byombi”.

U Burundi bwiyongereye ku Rwanda mu kwezi gushize rwahaye Zambia na Zimbabwe imfashanyo ya Toni 1,000 z’ibigori kuri buri gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *