Kamonyi: Amaso y’abarimu yaheze mu kirere bategereje agahimbazamusyi k’umwaka washize

Sangiza iyi nkuru

Abarimu bo mu karere ka Kamonyi baravuga ko hari amafaranga (Bonus) bemerewe n’akarere ariko bakaba batayabona uko bikwiye kandi baba barageze ku ntego z’ibyo basabwe kuzuza.

Aya mafaranga yiswe bonus cyangwa agahimbazamusyi, abarimu bavuga ko batangiye kuyahabwa guhera muri uyu mwaka ariko bagahabwa ayo mu mwaka washize kuko abagena imishyirirwe mu bikorwa y’imihigo aba barimu baba barahize barebera hamwe iy’umwaka wose n’uburyo abanyeshuri batsinze.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni muri urwo rwego aba barimu bavuga ko amafaranga y’umwaka washize batarayabona kandi baramaze kwinjira mu wundi mwaka w’ingengo y’imari bityo bakaba nta n’akanunu ka yo bazi.

Umwe mu barimu waganiriye na Bwiza.com, yavuze ko n’ubuyobozi bw’ibigo usanga butazi iby’aya mafaranga kuko iyo ubabajije bakubwira ko na bo bategereje.

Yagize ati “tuba dutegereje ariko tutazi uwo dutegereje uwo ari we, kuko n’iyo ubajije umuyobozi w’ikigo akubwira ko na we atabizi.”

Aya mafaranga yiyongera ku mushahara wa mwalimu, akayahabwa bitewe n’uburyo aba yaresheje imihigo yahigiye mu kazi ke, ibi na byo bikagendana n’imitsindishirize y’abanyeshuri dore ko buri mwalimu aba agomba guhigira ibyo azageraho mu mwaka w’amashuri bigamije iterambere ry’uburezi bufite ireme.

Ni muri urwo rwego umwarimu ugize amanota 80% kuzamura muri iyo mihigo aba ari mu cyiciro cy”Indashyikirwa’, icyo gihe agahabwa amafaranga 5% y’umushahara ahembwa naho abafite hagati ya 80-70% bagahabwa 3% by’umushahara bahembwa.

Kimwe n’abandi barimu baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko aya mafaranga y’umwaka ushize bakabaye barayafashe mu kwezi kwa 6 mbere yo kwinjira mu wundi mwaka w’ingengo y’Imari, ariko ukwezi kwa Munani kukaba kurangiye nta yo barabona.

Usibye aya mafaranga y’agahimbazamusyi kandi, aba barimu banavuga ko bigoye kugaragara mu cyiciro cya mbere, “Indashyikirwa” kuko imihigo bahigira batayigeraho neza bitewe n’ibikoresho bicye bibafasha mu gutanga amasomo.

Aha bagarutse kuri za porogaramu shya bagiye bashyirirwaho ziganjemo izo mu masomo y’indimi z’Ikinyarwanda n’Igifaransa, usanga nta bitabo bafite bibafasha, bityo bikabangamira uburere baha abana ndetse na ya gahunda yo guhanga udushya baba barahigiye ntigerweho neza.

Yagize ati “nk’isomo ry’igifaransa nta bitabo bihagije rifite mu cyiciro rusange bityo bikadusaba guhigahiga mu bindi bitabo hirya no hino, ibyo rero biratubangamira kuko n’umwana ashobora gukora ikizamini atigishijwe neza ntatsinde.”

Yakomeje avuga ko guhanga udushya mu myigishirize ari byiza ariko bigakoRwa mu nkokora no kuba nta bikoresho bihagije baba bafite kuko hari ibisaba ibikoresho byinshi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umukozi ushinzwe imishahara y’abakozi mu karere ka Kamonyi, Vestine Mukansigaye, ku murongo wa telefoni ye igendanwa, yatangarije Bwiza.com ko habayeho ubukererwe mu kwishyura aya mafaranga y’abarimu ya Bonus ariko ko byatewe no kuba baratinze kubona amanota ya bo arebana n’uburyo besheje imihigo bityo ko bidatinze bayabona.

Ati “akazi kanjye narakarangije na fagitire zoherejwe muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, ejo cyangwa ejobundi amafaranga ya bo bayabona.”

Ubusanzwe isuzuma ry’ibyavuye mu mihigo y’abarimu ngo ryakabaye rikorwa mu mpera z’umwaka usanzwe, kuko iri suzuma rinagendana n’uburyo abanyeshuri batsinze kandi amanota ya bo akaba amaze amezi asaga 5 ashyizwe ahagaragara.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *