Abana bafite impano mu muziki bari bizeye ubufasha bwa King James, baramunenga kubatererana bari bamwizeye, imyaka ibiri ikaba ishize amaso yaraheze mu kirere.
Â
Muri Kanama mu 2015, nibwo King James yakoresheje amarushanwa agamije gushaka abahanzi bafite impano yo kuririmba ngo abafashe kuzamuka, bamwe mu bayatsinze baramunenga kubatererana.
Aya marushanwa yateguwe na King James, yitabiriwe n’abantu barenga 100, King James atoranyamo abahanzi 4 gusa bafite impano kurusha abandi, nabo ariko ntiyigeze abasinyisha amasezerano nk’uko byemezwa n’umwe muri bo.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umwe muri aba batoranyijwe, utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko King James akimara kubatoranya yabasezeranyije ko agiye kubafasha mu muziki wabo, akabasinyisha amasezerano mu nzu itunganya umuziki ye yitwa “ID”, ariko nyuma ibyo yabasezeranyije byose ngo nta na kimwe yabakoreye.
Yagize ati ”Urumva, twe twitabiriye amarushanwa turi abantu barenga 100, King James na Paster P nibo barebagamo abafite impano kurusha abandi, badutoranyije turi abana 4 gusa, ariko natwe ntacyo nzi yadukoreye, uretse umwe muri twe wakomeje kumutitiriza, ni we nzi yishyuriye indirimbo muri studio, na we ariko ntabwo yakomeje kumukurikirana, nkanjye ntacyo yigeze ankorera, twari twiteguye ko tugiye kuba abahanzi b’ibyamamare tubimukesheje, ariko ntacyo byigeze bitanga”.
Undi watsinze muri aya marushanwa witwa Jean Luc Ishimwe, we ntabwo yemeranya n’ibyo mugenzi yavuze kuri King James, uyu ni nawe wishyuriwe indirimbo muri Studio, kuri we ngo ubufasha yahawe na King James burahagije kuko n’ubundi ngo ntiyarabwiteze.

Ati “Kuva ayo marushanwa yaba, hashize igihe kinini, mbere twabanje gukeka ko azadushyira muri Lebel ye, ariko nyuma aza kudusobanurira ko bitari muri ubwo buryo twatekereje, njye sinatinda ku bibazo byavuzwe nyuma y’irushanwa, njye ubufasha yanjyeneye bwaranyuze yanyishyuriye indirimbo 2 muri studio, iyo umuntu agize intambwe anteresha mu muziki wanjye ndabimushimira, kuri njye ntakindi nari mwitezeho, ibyo yamfashije byaba bike cyangwa byinshi ndabimushimira”.
Twagerageje kuvugana na King James kuri iki kibazo ariko ntiyabasha kutwitaba kuri telefoni.
Uyu muhanzi ariko aherutse kuvuga ku bijyanye n’ayamarushanwa, ubwo yaganiraga na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.
Icyo gihe King James yagize ati” Sinavuga ko ibyo nashingiragaho ijana ku ijana nabibonye, hajemo abantu baririmba neza ariko batujuje neza ibyo nari nkeneye, wenda hakazamo imyaka, wenda hakazamo amashuri, mbese hagiye hazamo utuntu dutandukanye dutuma mbona ko harimo inzitizi ku buryo wenda yazajya aboneka igihe cyose mukeneye n’ibindi nk’ibyo ngibyo”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


