Gen Patrick Nyamvumba yatangiye imirimo muri Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga yatangiye imirimo nka Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Tanzania.

Ni nyuma yo gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba muri Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwari rwatanze Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda nk’ugomba kuruhagararira muri Tanzania.

Gen Patrick Nyamvumba wamaze kwemezwa, yasimbuye ku nshingano za Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Fatou Harerimana kuri ubu uhagarariye u Rwanda muri Pakistan.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *