Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko aramutse yohereje muri Haiti abasirikare 10,000 ba UPDF bakarongora abagore baho bose byakemura ikibazo cy’amabandi yazengereje kiriya gihugu.
Uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabitangarije mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Haiti imaze imyaka irenga itatu yugarijwe n’ikibazo cy’amabandi yigaruriye igihugu, nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida w’iki gihugu, Jovenel Moïse wishwe muri Nyakanga 2021.
Mu mezi make ashize inzego z’umutekano ziyobowe na Polisi ya Kenya zashoboye kwirukana ayo mabandi mu bice birimo n’umurwa mukuru, Port-au-Prince, gusa amakuru ariho ni uko kuva ku wa Mbere amabandi yatangiye kugaba ibiteroshuma mu rwego rwo kwisubiza ibice yambuwe.
Gen Muhoozi mu butumwa bwe, yagaragaje ko abasirikare ba UPDF baramutse barongoye abagore bose bo muri Haiti byahita bishyira iherezo ku kibazo cy’ariya mabandi.
Yagize ati: “Undi munsi hari uwambajije kuri Haiti. Yambajije ati ‘ese igisubizo cyawe ku rugomo rw’amabandi muri Haiti ni ikihe’? Namubwiye ko nakohereza abasirikare 10,000 ba UPDF bakarongora abagore bose bo muri Haiti”.
Ubu butumwa bwa Gen Muhoozi buje bukurikira ubundi bwinshi butavugwaho rumwe amaze iminsi mike anyuza ku rubuga rwe rwa X yari amaze amezi menshi atagaragaraho cyane.
Muri bwo harimo ubugira buti: “Mu mwaka ushize nari niteguye kurinda Moscow abayigabaho igitero. Icyiza ni uko abafatanyabikorwa b’u Burusiya batsinze iyo ntambara. Uyu munsi niteguye birushijeho kurinda Israel na Yeluzalemu ikibi cyose”.
Uyu musirikare yagaragaje ko Yezu Kristu umukiza yakomokaga muri Israel, ikindi iki gihugu kikaba gifite aho gihuriye na Uganda by’umwihariko agace ka Ankole [umuryango we ukomokamo].
Yunzemo ko abazahirahira bashaka gutera Israel UPDF izabatsinda uko bakabaye.
Muhoozi mu bundi butumwa yagaragaje UPDF nk’igisirikare karahabutaka ku Isi, ku buryo “abanzi bose iyo bumvise ko ije barahitwa”.



2 Responses
Gen. Muhoozi abona UPDF yahashya amabandi yo muri Haiti binyuze mu kurongora abagore baho
Abagande namwe murababaje
Uwo niwe muyobozi bari kubategurira Imana izatabare Uganda n’abagande
Gen. Muhoozi abona UPDF yahashya amabandi yo muri Haiti binyuze mu kurongora abagore baho
Uyu nawe rwose ajya asetsa.Kurongora abagore bose ba Haiti!