Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yemeza ko Guverinoma y’ u rwanda izakomeza gufatanya n’ inzego bireba kugirango ireme ry’ uburezi rikomeze kugera mu mashuri hose kandi uburezi bukomeze kuba inkingi itajegajega y’ iterambere, bas
hobora kwihangira imirimo.
Minisitiri w’Intebe Anastase yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza guharanira uburezi bufite ireme kandi buganisha mu kwibanda ku bikenewe ku isoko ry’umurimo. Yabitangaje mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije kaminuza y’u Rwanda wabaye ku wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2017.
Muri uyu muhango yasabye abarangije kuba inyangamugayo no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko ahazaza h’igihugu hari mu biganza byabo.
Yabashimiye imbaraga n’umuhate byabaranze bakaba bageze kuri uyu munsi.
Min. w’Intebe Murekezi yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’abikorera gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi, ati “Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’inzego bireba kugirango ireme ry’uburezi rikomeze kugera mu mashuri yose kandi uburezi bukomeze bube inkingi itajegajega y’iterambere ry’igihugu.
Kugera ku iterambere birasaba abarangije aya masomo gukangukira kwihangira imirimo, begera ibigo bibatera inkunga nka BDF n’ibindi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kurigeraho kandi ngo hakenewe umubare munini w’abantu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro.
Yashimiye abayobozi, abarimu n’ abandi bakozi ba kaminuza y’u Rwanda kuko bakorana umurava mu buryo bugaragara, abasaba kongera imbagara mu kwigisha ibijyanye no kwihangira imirimo.
Uyu mwaka harangije abanyeshuri 8.254 mu mashami atandukanye ya kaminuza y’u Rwanda.
Hatanzwe kandi impamyabumenyi zitandukanye harimo iz’ikirenga (Doctorat) iz’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), icya kabiri (Bachelors) n’icya mbere (Diploma, A1)

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


