Gen Muhoozi yasabye Amerika kwishyura bwangu Uganda $ miliyari 100

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yamenyesheje Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko zigomba kwishyura igihugu cye $ miliyari 100 nk’indishyi y’ibyo kimaze gutakariza muri Somalia aho cyohereje Ingabo zo guhashya Al Shabaab.

Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko “$ miliyari 100 ni yo mafaranga make nsaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kandi bagomba kwishyura buri mwenda vuba na bwangu. Ibirenze ibyo bagomba kuntumira vuba ngasura Igisirikare cya Amerika”.

Gen Muhoozi yavuze ko Amerika igomba Uganda ariya mafaranga bijyanye no kuba akazi ingabo zayo zakoreye muri Somalia karenze ako ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi biri gukorera muri Ukraine aho ingabo z’iki gihugu zikomeje kurwanira n’iz’u Burusiya.

Yunzemo ati: “Dutegereje kwishyurwa”.

Intumwa idasanzwe ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Somalia, Mohamed El-Amine Souef, aheruka gutangaza ko abasirikare babarirwa mu 4,000 biganjemo abo mu Burundi na Uganda ari bo baguye mu butumwa bwa AU bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM).

Muri 2007 Uganda yabaye igihugu cya mbere cyabwoherejemo ingabo, nyuma y’uko Amerika yari yaramaze gucyura ingabo zayo.

Mu myaka ikabakaba 20 izi ngabo zimaze muri Somalia, izibarirwa mu magana muri zo zishwe n’inyeshyamba za Al Shabaab.

Usibye za miliyari z’amadorali, Gen Muhoozi yanamenyesheje Amerika ko igomba gusaba imbabazi Uganda ku bwo kuba yarayivanye mu masezerano ya AGOA ndetse ikanahita iyiyasubizamo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo Amerika yakuye Uganda mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byemerewe kohereza ibicuruzwa ku butaka bwayo, nyuma y’umushinga w’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina iki gihugu cyaherukaga kwemeza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *