Goma: État de siège irashinjwa uruhare ku mpfu z’abagera kuri 80 bamaze kwicwa mu gihe kitageze ku kwezi

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko imiryango itegamiye kuri Leta ibivuga, byibuze abantu 80 biciwe mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu gihe kitagera ku kwezi. Intandaro ngo ni ishyirwa rya État de siège igenda biguru ntege mu kurinda abaturage.

Sosiyete sivile mu mujyi wa Goma, ishinja abayobozi ba Congo kuba batagishoboye kurinda abaturage bityo ugasanga umutekano muke ugenda wiyongera muri ibi bice. Abanyapolitiki bemeza ko aba bayobozi bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi, bananiwe inshingano zabo zo kurinda abaturage.

Sosiyete sivile muri Goma irasaba ko aba bayobozi ko bakwiye kwegura kubera ubushobozi buke mu miyoborere no kudashakira amahoro y’abaturage.

Mu nama yahuje abaterankunga ba sosiyete sivile n’ubuyobozi bw’imijyi y’umujyi wa Goma ku ya 14 Kanama 2024,abayobozi bagaragaje ko umubare w’abapfuye mu murwa mukuru wa Kivu bagera hafi ku ijana mu gihe kitageze ku kwezi.

Maryon Ngavho Kambale, umuyobozi wa sosiyete sivile yo mu mijyi ya Goma, yavuze ko mu mujyi wa Goma abantu bari kwicwa nk’amatugo kubera ubushobozi bucye bw’abayobozi.

Ati: “Ntabwo twumva uburyo abantu 80, bashobora kwicwa nk’inka mu mujyi nka Goma. Ibi birasobanura ubushobozi buke bw’abayobozi b’igihugu.Abasivili benshi baturutse mu mujyi wa Goma ku bufatanye n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko barambiwe kuba mu gihugu nk’impunzi no guhora bagenda bikandagira bikanga kwicwa bya hato na hato.

Perezida Tshisekedi, ngo kuba yarashyizeho ubutegetsi bwa Etat d’Siege ari byo byasembuye umutekano mucye muri Kivu ya Ruguru kuko nta kintu gifatika yaba yarakoze.

Soma Izindi Nkuru

5 Responses

  1. Goma: État de siège irashinjwa uruhare ku mpfu z’abagera kuri 80 bamaze kwicwa mu gihe kitageze ku kwezi
    KO WASHYIZEHO TITLE YIFOTO YA RUHANGO SE??

  2. Goma: État de siège irashinjwa uruhare ku mpfu z’abagera kuri 80 bamaze kwicwa mu gihe kitageze ku kwezi
    KO WASHYIZEHO TITLE YIFOTO YA RUHANGO
    IHURIYEHE NA GOMA

  3. Goma: État de siège irashinjwa uruhare ku mpfu z’abagera kuri 80 bamaze kwicwa mu gihe kitageze ku kwezi
    Ubu se iyi foto y’isoko rya Ruhango muragira ngo mubeshye abantu ko ari muri RDCongo?!?!?!

  4. Goma: État de siège irashinjwa uruhare ku mpfu z’abagera kuri 80 bamaze kwicwa mu gihe kitageze ku kwezi
    Uyu mujyi mwafotoye ni Goma se cg ni Nyanza ya Butare mumajyepfo?
    Muragereanya Goma na Nyanza?
    MWABUZE IFOTO Y’UMUJYI WA GOMA AS JOURNALISTS

  5. Goma: État de siège irashinjwa uruhare ku mpfu z’abagera kuri 80 bamaze kwicwa mu gihe kitageze ku kwezi
    I photo mwakoresheje ntabwo ariya Goma ahubwo ni mu mugi wa Ruhango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *