Amakamyo 15 muri 131 y’imfashanyo yari ku mupaka wa Chad, niyo yemerewe kwambuka umupaka yerekeza muri Sudan.
Izi mfashanyo zabonetse, zambukijwe umupaka wa Adre, zivuye muri Chadi zijya mu ntara ya Darfur yibasiwe n’inzara, muri Sudani.
Impamvu izi mfashanyo zari zatinze, ni uko ingabo za Sudani zari zarafashe icyemezo kibuza imfashanyo kuhagera.
Abasirikare bashyamiranye mu ntambara imaze amezi 16 mu gihugu, bagenzura ibice hafi ya byose bya Darfur na Adre byambukirwaho.
Igisirikare cyari cyategetse imiryango itanga imfashanyo, guhagarika gukoresha uwo muhora mu kwezi kwa kabiri.
Icyo gihe Cyavugaga ko wakoreshwaga mu gutwara intwaro. Cyakora mu cyumweru gishize, cyakuyeho iryo tegeko ku gihe cy’amezi atatu.
Amakamyo 15 kuri 131 yose ari ku mupaka niyo yemerewe kwambuka. Guverinoma ya Sudani yategetse ko nta yongera kugenda, usibye ayo yarekuwe.
Umuyobozi w’ibiro bya ONU bihuza ibikorwa by’ubutabazi kuri Sudani,Justin Brady, yemeje ayo makuru ku rubuga rwa X, mw’ijoro ryo kuwa gatatu.
Programu ya ONU yita ku biribwa, PAM, yavuze ko amasaka, ibinyamisogwe, amavuta n’umuceri bihagije abantu 13.000, byambutse , byerekeza i Kreinik, mu burengerazuba bwa Darfur, imwe mu ntara 18 zigize Sudani, inzobere zivuga ko zugarijwe n’inzara.
Cyokora PAM yavuze ko igifite ibiribwa bishobora guhaza abantu 500.000, byiteguye kwambuka. Abantu barenga miliyoni 6 bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa mu mpande zose za Sudani. Ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri by’abaturage b’iki gihugu bose.


