Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 22 Kanama 2024, hasakaye amakuru y’igitero cy’indege ya gisirikare cyagabwe ku bitaro biherereye muri Darfur yo mu gihugu cya Sudan abantu benshi bakahaburira ubuzima.
Biravugwa ko iturika ryabaye rigahitana abantu 15, ni mu gihe kandi na serivisi z’ubuvuzi zahagaze bigateza icyoba mu gace n’ubundi gasanzwe karabaye isibaniro ry’imirwano y’imitwe yitwaje intwaro.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu cya Sudan, avuga ko ku wa kabiri ari bwo iturika ryabaye ku bitaro byitwa Al Daein biherereye mu burasirazuba bwa Darfur.
Ali Mahmoud uyobora ibitaro byagabweho iki gitero, yemeza ko hangiritse ibitagira ingano ku buryo basigaye iheruheru. Abarwayi basaga 650 harimo n’abana 200 babashije kurokorwa.
Ifungwa ry’ibi bitaro ryateje impagarara no mu mavuriro bituranye mu gace kigaruriwe n’ingabo z’umutwe wa RSF.
Bitangazwa ko uhereye muri Mata kuva amakimbirane afashe umurego habayeho ihungabana ry’ibikorwa by’ubuvuzi muri Darfur. Ibi byanagiye bitiza umurindi ubwiyongere bw’abicwa n’indwara zihangayikishije nka Malariya, impiswi ndetse n’imirire mibi.


