Muri iki Cyumweru umwuzure wibasiye abantu 472.000 mu turere 26 two muri Sudani y’Amajyepfo guhera ku ya 29 Kanama, nk’uko ikigo cy’umuryango w’Abibumbye cy’ubutabazi (OCHA) kibitangaza.
Hari impungenge kandi z’uko miliyoni 3.3 z’abantu zishobora kwibasirwa mu gihe cy’imvura iteganijwe kugwa hagati ya Nzeri n’Ukwakira.
OCHA ivuga ko imyuzure yangije amazu, yangiza imyaka, ihungabanya amashuri na serivisi z’ubuzima, inongera ibyago byo kwandura kw’indwara zituruka ku mwanda.
Kugeza ubu abimuwe n’umwuzure bagiye bajyanwa mu bigo by’amashuri abandi bajyanwa mu nsengero bityo bakaba batarabona ubundi butabazi.
Raporo zigaragaza kandi ko malariya yiyongera, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, impiswi ikaze hamwe n’inzoka zo munda kuva imvura yatangira kugwa muri Kamena.
Hagati aho, minisiteri ushinzwe amazi n’ubutaka muri Sudani y’Epfo, yasabye byihutirwa abaturage bo mu duce turi mu manegeka cyane abaturiye inkombe ya Nili kwimuka.


