Imboni z’imiyoborere myiza 150, zibarizwa mu turere dutatu Ngoma,Kayonza na Kirehe mu mpera z’icyumweru gishize zahawe amahugurwa yibanze ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.
Ayo mahugurwa yabereye mu karere ka Ngoma ,yateguwe n’umuryango utari uwa Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’iterambere mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari GLIHD ( Great lakes initiative for human Rights and Development),ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga witwa Norwegian People’s aid ( NPA) na Ambasade y’ u Bubiligi mu Rwanda .
Muri ayo mahugurwa yahurijwemo imboni z’imiyoborere myiza, mu turere twa Ngoma , Kayonza na Kirehe zasobanuriwe ibyo u Rwanda rwarasabwe mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa Muntu ndetse bagaragarizwa uruhare rwabo mu iyubahirizwa ryayo.
Abitabiriye ayo mahugurwa, bagaragaje ko amakimbirane mu miryango agira ingaruka iterambere ry’umuryango ndetse akaba ari inzitizi mu kudindiza iterambere no kurengera uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abana bavuka miryango irangwamo amakimbirane.
Umwe mu mboni z’imiyoborere myiza mu karere ka Ngoma ,Uwingabire Consolee yemeza ko amakimbirane ari imwe mu nzitizi zituma ry’umuryango umuryango udatera imbere ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati:”Mu mahugurwa twahawe twungutsemo byinshi ,birimo gusobanukirwa ko abaturage bagomba gusobanurirwa ibijyanye n’uburenganzira bwabo no kubahiriza amasezerano igihugu cyacu kiba cyariyemeje,kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwe ,buri wese agomba kumenya inshingano ze mu muryango kuko niwo shingiro ry’Igihugu. Tugiye gukangurira ababyeyi kubana neza no guha abana babo urukundo kandi bakaba uburere bukwiriye kugira uburenganzira bw’umwana mu muryango bwubahirizwe”.
Mukamanzi Liziki ,imboni y’imiyoborere myiza mu karere ka Kayonza avuga ko amakimbirane ari imwe mu nzitizi ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu.
Yagize ati:”Mu mahugurwa twasobanukiwe uburyo tugomba gufasha abaturage, muri gahunda yo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byabo kuko twasanze bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa.
Icyo twishimiye n’uburyo u Rwanda ruhabwa imyanzuro ijyanye no gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu ndetse nuko duhagaze twasanze bishimishije ,tukaba twiyemeje kugira uruhare mu kutubahiriza dukumira amakimbirane mu miryango.”
Mukamanzi yakomeje ati:”Mu by’ukuri umuryango ushingiye ku mibanire myiza niwo dukeneye kandi iterambere dukeneye rishingiye ku muryango utekanye “.
Rasana Pitie Benedict,umukozi ushinzwe amategeko muri GLIHD ,ndetse akaba ari umuhuzabikorwa w’umushinga ugamije guhuza abaturage n’imiryango itari iya Leta hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo bigaragara aho abaturage batuye, yabwiye itangazamakuru ko umushinga abereye umuhuzabikorwa uzazana impinduka kuri bimwe mu bigaragara nk’inzitizi iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu.
“Mu mushinga ugamije gutanga urubuga hagati y’imiryango itari iya Leta n’abaturage twatangije , ku baturage harimo kureba ibibakorerwa no kujya inama ku byahinduka aho batuye kugira ngo duteze imbere uburenganzira bwa Muntu.Imboni z’imiyoborere myiza zizagira uruhare mu gukusanya ibibazo by’abaturage uhereye aho batuye.Impinduka twiteze nuko umuturage azakangurirwa uruhare rwe mu bimukorerwa kandi akanashobora kumenya uruhare agomba kugira mu bimukorerwa anabazwe ibyahinduka aho atuye .”
Amakimbirane mu miryango mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba agira ingaruka mu miryango kuko harimo n’abicwa nabo bashakanye ndetse agira ingaruka ku bana dore ko bamwe muribo bajya mu buzererezi abandi bagaterwa inda zitateguye batarageza ku myaka y’ubukure.
![]()
![]()
Imboni n’imiyoborere myiza zagaragaje amakimbirane nk’imwe mu nzitizi mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu


