Imyigaragambyo iri kubera i Nairobi yagize ingaruka kuri RwandAir

Sangiza iyi nkuru

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir), yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta i Nairobi kubera imyigaragambyo y’abakozi b’Ihuriro ry’Abakora ku bibuga by’Indege muri Kenya iri kuhabera.

Aba bakozi baramukiye mu myigaragambyo bamagana icyemezo cya Guverinoma ya Kenya cyo kwegurira Ikibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta Sosiyete yitwa ‘Adani Group’ yo mu Buhinde ngo igicunge mu myaka 30 iri imbere; ibyo bafata nk’ibizatuma baba abashomeri.

Icyakora Perezida William Ruto aheruka gusobanura ko leta itagiye kugurisha iki kibuga, ko ahubwo igiye kugikodesha n’abikorera kugira ngo bagiteze imbere.

Ni Ruto wagaragaje ko yifuza ko igihugu cye cyatera ikirenge mu cy’ibihugu by’u Rwanda na Ethiopia avuga ko bifite ibibuga by’indege bigezweho.

Kuri ubu indege nyinshi zirimo n’iza RwandAir zahise zisubika ingendo ziva n’izijya i Nairobi kubera iriya myigaragambyo.

Iyi sosiyete mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo wa X, yavuze ko “kubera imyigaragambyo ikomeje gukorwa n’abakozi b’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta, indege zacu WB452/WB453 KGL/NBO/KGL, kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 zahagaritswe”.

RwandAir yunzemo iti: “Abagenzi bagizweho ingaruka basaba imyanya mu ndege zihari ikindi gihe. Mutwihanganire ku bibazo byose byatewe ni izi mpinduka.”

Imyigaragambyo yadutse muri Kenya nyuma y’uko ku wa 10 Nzeri Urukiko Rukuru rwa Kenya rwabaye ruhagaritse by’agateganyo icyemezo cyo gutiza ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta Adani Enterprises.

Icyakora mu gihe umwanzuro wo gutiza iki kigo wakwemezwa n’urukiko tariki ya 8 Ukwakira 2024, Adani Enterprises yakigenzura imyaka 30, ikubaka ikindi gice kigwaho indege ndetse n’umuhanda wazo mushya n’ubwo Abanya-Kenya batabikozwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *