Ku kigo cy’amashuri abanza cya Cyondo mu murenge wa Base ho mu karere ka Rulindo, umwarimu yakubise umunyeshuli, akabango k’inkoni karataruka gakomeretsa ijisho rya mugenzi we, umubyeyi arakeka ko ijisho ryaba ryamenetse.
Ibi byabaye ku wa 30 Kanama 2017, aho ngo umwarimu yahannye umunyeshuri amukubita bihita biviramo gukomereka kw’ijisho kwa mugenzi we.
Bamwe mu batanze amakuru, aragira ati “umwarimu yamuzengurukije mu ntebe apfukamye, arangije aramuhagurutsa amujyana hanze hari igiti cya voka, aramukubita, umwana afite imyaka 13 ni umwana w’umukobwa, cya giti (nkoni) cyaje gusubira inyuma kigwa mu ijisho kirarihinguranya”.
Nyina w’umwana wakomeretse ijisho, Uwambajimana Claudine aravuga ko umwana we ari ku bitaro, ko bamujyanye ijisho rivamo amaraso, ati “ Umwana wanjye ubu ari mu bitaro, twamujyanye ku bitaro byoroheje noneho muganga wamusuzumye ijisho abona ririmo kuvamo amaraso aravuga ngo ijisho ryangiritse nimumujyane, aduha transfer ngo tujye i Nemba”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mubyeyi ababajwe n’uko umwana we amugaye, ubusanzwe yari umuhanga mu ishuri, ati “icyifuzo cyanjye ni uko mwamfasha uko byagenda kose agakurikiranwa, umwana wanjye abaye ikimuga, kandi rwose yakurikiraga neza mu ishuri, yari umwana wa njye w’imfura”.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, aganira na City radio, bwiza.com ikesha iyi nkuru avuga ko umwarimu atakubitaga uyu mwana wakomeretse ijisho nubwo na byo bitemewe.
Ati “ntabwo ari we yakubitaga, ni akabango k’inkoni kaguye mu ijisho rye ariko yahanaga undi mwana wundi, umwana ijisho rye ryagize ikibazo, ubundi ngo ni kwakundi abana bakingirana ibikoresho byo gukoresha isuku noneho mwarimu akoresha uburyo butari bwo bwo kumuhana amucishijeho akanyafu hanyuma kwakundi inkoni yumye, akabango kayo kahise gataruka kagwa mu ijisho rya mugenzi we”.
Akomeza avuga ko ubu ikibazo cyashyikirijwe inzego za Polisi ngo iperereza rikorwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


