Marina yikomye itangazamakuru anahakana ijwi yitiriwe rikubiyemo amagambo y'urukozasoni

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ijwi ririmba indirimbo “Indoro” ryumvikanye mu magambo y’ubusambanyi, bigakekwa ko ari ijwi ry’umuhanzi Marina, uyu muhanzi yahakanye yivuye inyuma iri jwi ndetse yikoma cyane itangazamakuru ryandika ryakwirakwije ibyo we yise ibihuha.
Marina atangaje ibi nyuma y’iminsi mike atandukanye n’umujyanama we mu byamuzika Uncle Austin, abakurikiranira hafi ibya muzika baketse ko gutandukana kw’aba bombi, byaba byaratewe n’ijwi ryavuzweko ari iry’uyu muhanzi ryumvikanye ririmba amagambo y’ubusambanyi.
Mu kiganiro na Bwiza.com, Marina yikomye itangazamakuru ryandika, aho yashimangiye ko ibyo bamwanditseho byari bigamije kumwangiriza izina ko ntakinyamakuru na kimwe kigeze kimuhamagara ngo kimubaze ibijyanye n’iryo jwi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Marina yagize ati’’ Urabizi abanyamakuru iyo banditse baba bari mu kazi, bakwandika ibibi cyangwa ibyiza, rero abanyamakuru banyanditseho kuriya nta numwe wigeze ambaza ngo mubwire ukuri, ndi umukirisitu, ntamyitwarire mibi ngira, iriya odiyo yumvikanye si iyanjye, sinzi uwabikoze sinshaka no kumumenya, abafana banjye babyumve ni ukuri ariya magambo ntabwo yansohoka mu kanwa, ni amagambo mabi narayumvise ariko rwose si njyewe, abanyamakuru babyanditse bari bagamije kunyangiriza izina ariko ntabwo babigeraho, gutandukana na Austin byari ubwumvikane nta hantu na hamwe bihuriye na ririya jwi”.
Marina ni umwe mu bahanzi bashya mu Rwanda, yumvikanye mu ndirimbo “Too Much” yahuriweho n’abahanzi benshi, azwi kandi mu ndirimbo “Byarara bibaye’ ndetse n’iyo yitiriye izina rye “Marina’’, aherutse gushyira hanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *