Inkuba yiciye abasirikare b’u Burundi barimo Major muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bane bo mu ngabo z’u Burundi barimo n’ufite ipeti rya Major, baherutse gupfira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gukubitwa n’inkuba.

Major Rénovat Nzeyimana ni we byamenyekanye ko ari mu bapfuye.

Usibye abo inkuba yiciye muri Teritwari ya Kalehe, amakuru avuga kandi ko hari n’abandi 12 barembye nyuma yo gukomeretswa na yo.

Bivugwa ko byibura muri uku kwezi kwa Nzeri inkuba imaze gukubita abasirikare b’u Burundi incuro enye, kandi mu birindiro bitandukanye. Ibi bituma bamwe muri aba basirikare batekereza ko inkuba isanzwe atari yo ibakubita, ko ahubwo byaba biterwa n’amarozi y’abanye-Congo”.

U Burundi bufite muri Kivu y’Amajyaruguru ingabo zibarirwa mu 10,000, gusa amakuru avuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye yifuza ko uyu mubare wakwikuba kabiri.

Amakuru Leta y’u Burundi kugeza ubu itarigera ibeshyuza avuga ko Ndayishimiye yishyurwa $5,000 ya buri kwezi kuri buri musirikare yohereje gufatanya na FARDC mu ntambara irwanamo na M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *