Yoya Jamal uri i Burayi yasangije abakunzi be indirimbo ye nshya “NKunda Kuborerwa”

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’umwaka wose atigaragaza mu ruhando rwa muzika, umuhanzi w’umurundi uherereye i Burayi, yashyize hanze hanze indirimbo nshya y’amajwi yise “ Nkunda kuborerwa” .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi yerekeje mu gihugu cy’u Bwongereza muri Mata 2016 avuye mu Rwanda, aho yaramaze umwaka wose ari mu buhungiro kubera ibibazo bya politiki byabaye mu Burundi.
Indirimbo ya Yoya yitwa “ Rukundo” Ni imwe muzamumenyekanishije cyane ubwo yari mu Rwanda, kuva yakwerekeza mu Bwongereza, ntamakuru ye yari yakamenyekana.
IMG 20170829 053006 143 1
Abinyujije kuri facebook ye, uyu muhanzi yagaragarije abakunzi be ko yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Nkunda kuborerwa, aboneraho kubabwira ko ubuzima bwe bumeze neza i Burayi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi kandi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ari ikimenyetso cy’uko aticaye ubusa i Burayi, ko ndetse ari imwe mu ndirimbo zibimburiye izindi zizasohoka mu minsi iri imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *