Nduhungirehe yahishuye ko Tshisekedi ari we watanze itegeko ryadobeje gahunda yo gusenya FDLR

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari we watanze itegeko ryatumye gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yari mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa isinzira.

Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje anyomoza mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner.

Uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira yabwiye akanama k’umutekano ka Loni ko u Rwanda ari rwo rwabaye nyirabayazana y’ihagarara ry’ibiganiro bya Luanda rwari rumaze igihe rugirana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byari nyuma yo kurushinja kugaragaza ko “kuva ku butaka bwa Congo” bigomba gushingira ku gusenya FDLR ndetse no “kwanga ingingo zose zerekeye amasezerano y’amahoro ashobora guzasinywa”.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko mugenzi we wa RDC atigeze avuga ukuri nyako kwatumye ibiganiro bya Luanda bihagarara.

Ati: “Numvise ibi bisobanuro byatanzwe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner ndaseka, kuko mugenzi wanjye wa Congo atavugisha ukuri ku mpamvu nyazo zatumye ibiganiro bya Luanda bihagarikwa”.

Nduhungirehe yavuze ko mugenzi we wa RDC yatangiye kwisobanura ahisha kuba ari we watumye inama y’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga iheruka kubera i Luanda, kubera igitutu Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu bamaze igihe bamushyiraho.

Ku wa 14 Nzeri ubwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola bahuriraga i Luanda, kuri gahunda byari biteganyijwe ko bagomba kwemeza gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR u Rwanda rumaze igihe rugaragaza nka nyirabayazana y’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC ndetse n’iy’umwuka mubi umaze igihe hagati yarwo n’iki gihugu.

Gahunda yo gusenya FDLR yari yaranogejwe n’abakuriye ubutasi bwa biriya bihugu uko ari bitatu, ubwo ku wa 29 no ku wa 30 Kanama bahuriraga i Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Icyakora mu buryo butumguranye byarangiye kwemeza iriya gahunda itemejwe, bijyanye no kuba Minisitiri Wagner yarayiteye utwatsi ndetse akananga ko indi nama yo gutegura ibikorwa bya gisirikare kuri FDLR abakuriye ubutasi bagombaga guhuriramo mu mpera za Nzeri iba.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yasobanuye ko mbere y’uko mugenzi we wa RDC atungurana akivumburira i Luanda yabanje guhamagarwa kuri telefoni na Perezida Félix Tshisekedi, akamutegeka kutemera ko gahunda yo gusenya FDLR ihabwa umugisha.

Ati: “Mu gihe twarimo twerekeza mu nama yari bworohe kandi ikihuta i Luanda, Minisitiri Kayikwamba, abitegetswe kuri telefoni na Perezida we, mu buryo butunguranye yanze yivuye inyuma kwemeza iyi gahunda”.

Nduhungirehe avuga ko ari icyemezo cyamutunguye cyane we na mugenzi we wa Angola, yemwe kinatungura na bamwe mu bari bagize delegasiyo ya Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC kandi yateye utwatsi iriya gahunda, mu gihe uwo munsi Général-Major Christian Ndaywel ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri RDC wari warayisinyeho mu mpera za Kanama yongeye gushimangira ko ayishyigikiye.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe avuga ko zimwe mu ngingo mugenzi we yagaragarije Loni zari zitanari mu mushinga w’ibigomba kuganirwaho, akavuga ko RDC ikomeje kubikora kugira ngo izane amananiza gusa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *