Abbé Bahala Jean Bosco wahoze ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro muri RDC no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo, yamaze kurekurwa nyuma y’amezi abiri afunzwe.
Ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira ni bwo uyu mugabo yarekuwe.
Bahala yari yaratawe muri yombi muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili nyuma yo kuhagera akubutse i Kampala muri Uganda.
Aha i Kampala amakuru yavugaga ko yari yagiyeyo mu rwego rwo gushyikirana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zimaze imyaka irenga ibiri zirwanira muri Kivu y’Amajyaruguru n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Kinshasa icyakora icyo gihe yahakanye kuba yari yarohereje uyu mugabo gushyikirana na M23, ibyanatumye Perezida Félic Tshisekedi amwirukana ku mirimo yari afite mbere y’uko atabwa muri yombi.
N’ubwo Congo yahakanye kumwohereza muri iyo mishyikirano, umwe mu bakozi ba Perezidansi ya Uganda yemeje ko iki gihugu cyakiriye imishyikirano y’impande zihanganye mu mirwano.


