Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gutangaza ko u Rwanda rwemereye i Luanda gucyura ingabo zarwo zirenga 4,000 ivuga ko ziri ku butaka bwayo; avuga ko iyo ngingo itigeze inaganirwaho.
Nduhungirehe yasubizaga ku byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa.
Uyu mukuru wa Guverinoma ya RDC ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi aho yitabiriye inama y’ihuriro yiswe ‘Forum Rebranding Africa’, yumvikanye avuga “bwa mbere u Rwanda rwemeye gutanga gahunda yo gusubiza inyuma ingabo zarwo zirenga 4,000 ziri ku butaka bwa Congo”, ibyo yagaragaje nk’intambwe ikomeye yamaze guterwa mu guhosha amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira ni bwo i Luanda muri hateraniye inama ya gatanu ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buhuza bwa Angola.
Ni inama yemerejwemo gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yari yarateguwe n’impuguke mu butasi za biriya bihugu uko ari bitatu, ubwo zahuriraga mu karere ka Rubavu hagati y’itariki ya 29 n’iya 30 Kanama.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe uheruka kwitabira inama y’i Luanda, ubwo yasubizaga ku byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa yavuze ko ba Minisitiri be bamubeshye.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Mu cyubahiro ngomba nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa, ba Minisitiri be bamuhaye amakuru atari yo. U Rwanda i Luanda cyangwa ahandi aho ari ho hose ntabwo rwigeze ‘rwemera kugaragaza gahunda yo gusubiza inyuma abasirikare barenga 4,000’.”
Minisitiri Nduhungire yunzemo ko ibyo Kinshasa ivuga ari “ibirego bidashinga” ndetse nta n’aho bigaragara mu nyandikomvugo y’inama yo ku wa 12 Kanama.
U Rwanda ruhakana kugira ingabo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyakora rukemera ko hari “ingamba z’ubwirinzi” rwafashe mu rwego rwo kurinda umutekano warwo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aheruka kubwira BWIZA ko u Rwanda rudashyigikiye kuba gahunda yo gusenya FDLR yahuzwa no kuvanaho ziriya ngamba nk’uko RDC ibyifuza, bitewe n’uko ikunze guhora iteza urujijonkana.
Ati: “Twamaze kugaragaza zimwe mu mpamvu bigoranye kubikora. Abantu (FDLR na FARDC) warabavanze, nturerekana ko wabavanguye, uramara kuva mu nama wagera i Kinshasa ukavuga uti ’FDLR ni akantu k’agace katahungabanya umutekano w’u Rwanda’.”
“Niba uvuze gutyo kuki ushaka ko ingamba u Rwanda rwafashe zihita zivaho kandi mu by’ukuri uvuga ko [FDLR] ari urwitwazo? Urabyemera cyangwa ntabwo ubyemera? ibyo washyizeho umukono urabishyira mu bikorwa, ntubishyira mu bikorwa? Urumva uzanyemo ikintu cy’urujijonkana, bivuze ngo kubikorera icyarimwe ni ibintu bigoye.”
Mukuralinda yavuze ko Angola nk’umuhuza ari yo igomba gufata umwanzuro kuri iriya ngingo nyuma yo gutega amatwi impamvu Kinshasa ishingiraho igaragaza ko gusenya FDLR byahuzwa no kuba u Rwanda rwavanaho ingamba rwafashe, ndetse n’izo u Rwanda rushingiraho rusaba ko bitagenda gutyo.


