Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira, yavanye mu mirimo Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Dr Musafiri Ildephonse wari uw’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Musabyimana nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente ribigaragaza, yasimbuwe na Dr Patrice Mugenzi wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative (RCA).
Musabyimana yari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu Ugushyingo 2022 ubwo yahabwaga uwo mwanya asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.
Mugenzi we Dr Musafiri we yasimbuwe na Dr Mark Cyubahiro Bagabe kuva muri Werurwe uyu mwaka wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).
Dr Musafiri yari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva muri Werurwe 2023.
Mbere y’aho yari Umunyamabanga wa Leta muri iriya Minisiteri.



One Response
Jean Claude Musabyimana na Dr Musafiri ntibakiri ba Minisitiri
Patrice Mugenzi Ahawe Ikaze Ariko yibuke ko Har’Ibyo Avuye muri RCA ysrumvaga hafi imyaka2 akabyirengagiza ntabikemure Kandi byari munshingano ze, Gusa kuba Abaye Minaloc ni byiza ko azibuka ibyo Avuye muri RCA adakemuye azibuka kubikemura kuko naho bimureba, Cyane Cyane Ibyo Prezida wa Republika Paul Kagame aha Abaturage byagera yo bikaba ibya bakozi bu turere n’imirenge, Urugero: Coperative y’inkoko hafi8ooo yahaye Abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira-Rugerero mu Karere ka Rubavu, Gusa Abaturage Abaturage bafite icyizere ko Butinde Amaherezo Umusaza Azatinda akabimenya,