Perezida Paul Kagame yakuyeho urujijo rw’abaheruka kwitiranya ba Maj Gen Alex Kagame na Andrew Kagame kubera amazina yabo asa n’irye, avuga ko nta sano asanzwe afitanye na bo.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Perezida Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahinduriye imirimo aba basirikare bombi.
Maj Gen Alex Kagame waherukaga gusoza inshingano zo kuba umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’nzego z’umutekano z’umutekano ziri muri Mozambique yamugize Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, na ho Maj Gen Andrew Kagame wari usanzwe ari Umugaba wungirije w’Inkeragutabara amugira umuyobozi wa Diviziyo ya mbere y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara y’Iburasirazuba.
Izi nshingano zikimara gutangwa bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abanyamahanga bitiranyije bariya basirikare no kuba baba ari abavandimwe b’umukuru w’igihugu, bahuza inshingano yabahaye n’icyenewabo gikunze kugaragara mu bihugu byinshi bya Afurika.
Perezida Paul Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi barimo Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, yakuyeho urujijo rw’uko ba Maj Gen Alex na Andrew Kagame baba ari abavandimwe be.
Ati: “Mu minsi ishize hari amazina agenda aza mu bo duha izi nshingano, nimureba mu mazina murasanga harimo irisa n’iryanjye. Abantu bazi ko nshiya ku kazi barumuna banjye cyangwa bakuru banjye, ariko ntabwo ari byo. Abanyarwanda amazina yacu arasa ku mpamvu zitandukanye, ndetse nanjye ubwanjye ngira ngo niswe izina ryanjye bikurikije umuntu wari uzwi cyangwa wari ubanye n’abanyise izina [yaba ari umwanditsi Alexis Kagame].”
Perezida Paul Kagame yunzemo ko hari n’abashobora kwitwa ba ‘Kagame’ bafatiye ku izina rye, nyamara batava mu muryango umwe na we.
Musanze: Umwarimukazi arashinja directrice kumwita ‘inyamaswa yo mu gasozi’
Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Remera ruherereye mu karere ka Musanze, arashinja umuyobozi w’iri shuri kumwambura ubumuntu akamwita “inyamaswa yo mu gasozi”.


