‘ Umunyeshuri wahawe Buruse yabaye Minisitiri muto muri Guverinoma’.
Ni inkuru igaragara ku rubuga rwa Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza iri mu rurimi rwâicyongereza igira iti â Scholarship student becomes Rwandaâs youngest ever government ministerâ.
Ikomeza igaragaza ko Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe Minisitiri wâubwikorezi mu Rwanda, agaca agahigo ko kuba muto muri iyo guverinoma.

( Si we muto kuko Evode Imena Winjiye muri Guverinoma yâu Rwanda afite imyaka 28 yâamavuko. Ubwo yagirwaga Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bwâamabuye yâagaciro muri Ministeri yâUbutaka, amashyamba nâumutungo kamere muri 2015).
Ku myaka 30, Minisitiri wâubwikorezi mu Rwanda , Eng. Jean de Dieu âJadoâ Uwihanganye yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Uyu muyobozi ngo yagiye ashyira mu bikorwa imishinga itandukanye yagiye igirira igihugu akamaro.
Jado yahawe buruse yitwa â Equity and Merit Scholarshipâ igenerwa abanyeshuri bagaragaje impano bo mu bihugu biri mu nzira yâamajyambere ku Isi.
Muri iyi buruse ngo iyi kaminuza ifatanya nâabantu batandukanye mu gufasha aba banyeshuri.
Iyi kaminuza igaragaza ko yafatanyije nâabantu batandukanye nka the Allan na Nesta Ferguson Charitable Trust kugira ngo uyu muyobozi yunguke ubumenyi bwamufashije kugera kuri iyo mishinga. Byaciye mu kumuha buruse yiswe âEquity and Merit Scholarshipâ

Ashimirwa amanota yo hejuru yagize muri iyi kaminuza, nâuruhare akomeje kugira mu gushyigikira iterambere ryâigihugu cye. Ayo manota yayabonye ubwo yigaga ishami ryo gucunga imishinga minini yâubwubatsi bwo ku rwego rwo hejuru âMSc Management of Projects (Construction)â.
Rikomeza rimuvuga imyato ko yarangije ari uwa mbere mu ishuri ryigagamo abantu basaga 200. Guhera icyo gihe yagize uruhare mu kwiga no gushyira mu bikorwa imishinga yo kubaka no kuvugurura sitade zakiniweho imikino yâigikombe cyâAfurika mu Rwanda, CHAN 2016, ndetse no kubaka imihanda no kwagura iyindi.
Yagize uruhare kandi mu iyubakwa ryâibiraro bitandukanye nkâikirimu Rugunga cyari cyarananiranye kimena amazi mu mihanda akayangiza.
Amanota yagize nâuruhare rutandukanye mu iterambere ryâigihugu, ni bimwe mu byatumye Perezida wa Repubulika Paul Kagame amutera imboni, maze amugira umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâIbikorwaremezo, ushinzwe ubwikorezi( umwanya uwuriho afatwa nka Minisitiri)
Aganira nâiyi kaminuza, Jado yavuze ko kwiga muri iyi kaminuza byamufashije.
Ati â Kaminuza ya Manchester yongereye imitekerereze yanjye no nâubusesenguzi. Ubunararibonye nahavanye bwafunguye amaso yanjye ku mahirwe yandi, byâumwihariko ku bumenyi bwo gucunga imishinga minini yâubwubatsi bwo ku rwego rwo hejuru.â
Ibyo ngo byatumye agera ku rwego rwo kuba umuyobozi ushinzwe imishinga muri sosiyete yakoragamo ya NPD Cootraco, ubwo yari agarutse mu Rwanda, asoje amasomo ye.

Â
Buruse yahawe yitwa Equity and Merit scheme imaze imyaka 11 ihabwa abanyehsuri badasznwe bo mu Rwanda Tanzania na Uganda, aho bajya kwiga muri iyi kaminuza amasomo ataba mu bihugu byabo.
Iyi kaminuza imaze guhabwa abanyeshuri basaga 200 guhera mu kinyacumi gishize.
Umukozi mukuru ushinzwe abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye bize muri iyi kaminuza, (Senior International Officer) Joanne Jacobs, akaba nâumwe mu bayobozi bâiyi buruse yavuze ko yakomeje gukorana bya hafi na Jado kuva yarangiza amasomo ye mu mwaka wa 2013.
Ati âJado yari umunyeshuri udasanzwe , nkâabandi bahawe iyi bafashijwe kwigwa muri iyi kaminuza bagize uruhare rukomeye mu kuzana impinduka mu bihugu byabo.â
Akomeza avuga ko abahawe iyi buruse basubiye iwabo bahurira ku rubuga rubahuza, kandi bagira uruhare rukomeye mu gukora byinshi, mu nzego zâubuzima, ubwubatsi bwo ku rwego rwo hejuru, amategeko nâibindi bigamije kuzamura ibihugu byabo nâumugabane.
Yongeyeho ko batewe ishema na Minisitiri Uwihanganye.
Ati â Dutewe ishema nâabanyeshuri bacu bose , kandi nâuku gutera intambwe kwa Jado, biragaragaza imbaraga zivuye ku bumenyi yahawe.â
25 mu bahize n’abahakoze bahawe ibihembo byitiriwe Nobel
Kaminuza ya Manchester ni imwe mu zikomeye ku Isi mu masomo ya siyansi. Ifite abantu 25 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel bayizemo nâabayikozemo. kugeza mu Gushyingo 2009, iki gihembo cyari kimaze guhabwa abantu 829 .
Ku isonga hari Ernest Rutherford wayikozemo yigisha amasomo yâubugenge (Physics), wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire(1908 Nobel Prize in Chemistry), nyuma yâ imyaka ibiri gihawe Joseph John Thomson mu 1906 wahize mbere yuko ishuri ryitwaga Owens College rihindutse kaminuza ya Manchester.
Mu bandi harimo Niels Bohr wagihawe mu 1922 mu bijyanye nâubugenge, ubwo yigishaga muri iyi kamimuza.
Guhera mu 1990, abakoze nâabize muri iyi kaminuza bagiye bahabwa icyo gihembo ni batanu barimo Michael Smith wagihawe mu Butabire mu 1993, kubera ubuvumbuzi yakoze kuri ADN/DNA, uburyo bwa nyuma na nyuma bwo gupima akantu gato kagaragaza isano iri hagati yâikintu nâikindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uheruka ni Konstantin Novoselov wigisha muri iyi kaminuza, wahawe iki gihembo mu 2010 mu bijyanye nâubutabire (Physics).
Iyi kaminuza yashinzwe mu 1824 itangira yitwa Manchester Mechanics’ Institute.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com
Â


