Gatsibo: Abayobozi 9,amafaranga ya Mutuweli na Ejo Heza bariye abakozeho

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru ya ba Gitifu b’Utugari n’abakozi bashinzwe Iterambere mu kagari basezeye mu mirimo y’abo bakoraga.

Abasezeye biganjemo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari ndetse na ba SEDOs bakorera muri kano karere ka Gatsibo bakoreraga mu tugari:
Gatsibo,Butiruka,Rubira,Mpondwa,Murambi,Mbogo,Taba,Bibare ndetse na Kageyo.
Amakuru BWIZA yahawe n’umwe muri aba ariko tutatangaza imyirondoro ye ni uko ku munsi w’ejo tariki ya 8 Ukwakira 2024 aba bahamagajwe ku Karere ka Gatsibo bagasabwa ko bagomba kwandika basezera babwirwa ko amakosa bafite atabemerera gukomeza kuba mu nshingano.

Bimwe mubyo BWIZA yamenye barimo gushinjwa nk’amakosa yatumye bahamagazwa ngo harimo ubusinzi,kwitwara nabi,kutaba mu ifasi uyobora,gusuzugura inzego zibakuriye ndetse harimo ngo n’abaregwa kurya amafaranga ya mutuweri n’aya Ejo Heza.

Bivugwako uwa Kageyo we yabanje no gukozwa muri gereza ariko amakuru agera kuri BWIZA ni uko yafunguwe.

BWIZA ikimara kumenya aya makuru twagerageje kuvugana na Meya w’Akarere ka Gatsibo,Gasana Richard atubwirako ntamukozi wirukanywe ahubwo bo kubushake bwabo basezeye mu bihe bitandukanye.

Ati:”Abasezeye ni ba Gitifu 8 na SEDO umwe,banditse amabaruwa mu bihe bitandukanye barayadushyikiriza kuko hari amakosa bakoze atandukanye, bamwe bagiye bafata amafaranga ya mutuweri bakayarya,abandi bafata imisanzu ya Ejo Heza nayo barayirya hari n’abagiye bakorana n’abaturage inka za Girinka nazo zikagurishwa bakaguramo inyana ntoya […]”.

Avugako amakosa bakoze ariyo babonye ko nabo koko bakwiye gusezera kandi nawe ariyo nama yabagira kuko basanzwe bari no gukurikiranwa n’ubutabera aho avugako n’ubu hari umwe ufunze.

Meya yakomeje avugako nta cyuho kirabaho ngo babure abakomeza kubaha serivisi kuko mu kagari haba harimo abakozi babiri umwe arasigara mu nshingano mu gihe hagitegerejwe ko haboneka ababasimbura igihe bazaba bemeye gusezera kwabo.

Ikibazo cya bamwe mu bayobozi barya amafaranga y’abaturage cyane aya mutuweri na Ejo Heza kimaze iminsi kivugwa hirya no hino mu gihugu aho usanga bivugwako ayo bakunda kurya ari amafarnga bakunda kwakira mu ntoki igihe baba basanze abaturage mu ngo(descente), bagiye mu bukangurambaga.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Gatsibo: Abayobozi 9,amafaranga ya Mutuweli na Ejo Heza bariye abakozeho
    Leta nihe ababakozi bo mutugari umushahara bareke gusebera ka Mitiweri na Ejoheza
    Ibitaribyo bazabamara Kandi akazi bakora ntibagahbwr kwirukanwa byahato nahato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *