Umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri Tanganyika I, Nicolas Prince Baeleay, yatangaje ko ku wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2024, i Kalemie ko amashuri 108 mu gace ayobora yasenywe n’imyuzure yatewe n’amazi y’ikiyaga cya Tanganyika.
Aya mashuri yangiritse aherereye mu mujyi wa Kalemie, ndetse no mu turere twa Kalemie, Moba, na Nyunzu.
Nk’uko uyu muyobozi w’uburezi mu ntara abivuga,avugako iki kibazo kiri ku rwego rukomeye, aho avugako abanyeshuri benshi bahatirwa kwiga kandi hari ubukene bw’ikorwaremezo.
Avuga ko amashuri 25 % gusa mu gace ka Tanganyika I, ari yo yubatswe mu bikoresho birambye, naho ayandi akaba yarubatswe mu bikoresho byateza ibyago.
Ubu burangare mu bikorwaremezo butuma amashuri menshi aba ahangayikishijwe n’ibiza, bigasaba kongera gusana ibisenge n’inkuta kenshi.
Kuzamuka kw’amazi y’ikiyaga cya Tanganyika biheruka byarushijeho gukomeza iki kibazo, nk’uko Nicolas Prince Baeleay abisobanura. Imyuzure yasenye amashuri 108, ihungabanya amasomo y’abanyeshuri bagera ku bihumbi 40.
Mu rwego rwo gushakira iki kibazo ibisubizo, umuyobozi w’uburezi muri iyi ntara yakoze ubuvugizi bwinshi ku bayobozi, abaterankunga b’imari n’ikoranabuhanga, ndetse no ku baturage, ariko kugeza ubu nta gisubizo gifatika arabona cyo gukemura iki kibazo.
Ati: “Kugeza ubu twakoze ubuvugizi bwinshi […] ariko kugeza ubu ntiturabona igisubizo icyo ari cyo cyose cyagabanya iki kibazo.”


