Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler, yanenze abakinnyi be bagiye batera inyoni amahirwe y’ibitego bagiye babona imbere y’izamu rya Libya mbere yo gutsindwa igitego.
Igitego cyo ku munota wa 84 w’umukino cya Faid Mohamed ni cyo cyafashije abanya-Libya gutsinda Amavubi, binatuma icyizere cyo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc gisa n’ikiyoyoka burundu.
Nyuma y’uyu mukino Spittler yagarutse ku kuba u Rwanda rwihariye umukino yemwe rukanarema uburyo bwinshi bw’ibitego, gusa kububyaza umusaruro bikaba ikibazo.
Ati: “Twakinnye neza, turema amahirwe menshi, ariko sinjye wagombaga kwitsindira ibitego. Akazi kanjye ni ugutegura abakinnyi, gusa mu kibuga ni bo bakwiye gushyira umupira mu nshundura.”
Spittler yagaragaje ko mu mupira w’amaguru habamo ibihe byiza n’ibibi, gusa ashimangira ko “ikipe nziza iba ikwiye kumenya uko ibona intsinzi, yemwe no mu minsi mibi.”
Uyu mutoza watangaje ko atazakomezanya n’Amavubi yunzemo ati: “Ndatekereza ko muzabona umutoza mwiza uzigisha abakinnyi banyu gutsinda ibitego”.
Undi mukino wo mu itsinda D waraye ubaye ni uwahuje Bénin na Nigeria baraye baguye miswi igitego 1-1.
Ibi bivuze ko Nigeria yakomeje kuyobora itsinda n’amanota 11, irusha BĂ©nin ya kabiri amanota ane na yo ikarusha u Rwanda rwa gatatu amanota abiri.
Kuri ubu imibare ishoboka yatuma Amavubi ajya mu gikombe cya Afurika ni uko yajya gutsindira Nigeria iwayo, gusa nanone agasengera ko Libya yatsinda Bénin bazahurira mu mukino wa nyuma wo mu itsinda.


