Umunyemari Muvunyi Paul wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, kuri uyu wa Gatandatu yatorewe kuba Perezida w’urwego rw’ikirenga rw’umuryango wa Rayon Sports.
Muvunyi yatorewe mu Nteko Rusange yabereye mu Nzove ho mu karere ka Nyarugenge, akaba agomba kuyobora ruriya rwego mu myaka ine iri imbere.
Uyu mugabo usanzwe ari umunyemari yatowe ku majwi 100%.
Muvunyi yari yarabaye Perezida wa Rayon Sports kugeza muri 2019 ubwo yasimburwaga na Munyakazi Sadate. Mu gihe cye nka Perezida wa Rayon Sports ni bwo iyi kipe yakoze amateka yo kugera muri ÂĽ cy’irangiza cya CAF Confederation Cup.
Usibye Muvunyi, abandi batowe na bo biganjemo abahoze ari abayobozi ba Gikundiro.
Barimo nka Dr Rwagacondo Emile watorewe kuba Visi-Perezida w’Urwego rw’Ikirenga ry’Umuryango wa Rayon Sports. Na we yatowe ku majwi 100%.
Murenzi Abdallah we yatorewe kuba umunyamabanga w’Urwego rw’Ikirenga rw’umuryango wa Rayon Sports ku majwi 100%.
Ni mu gihe Paul Ruhamyambuga, Charles Ngarambe, ThĂ©ogène Ntampaka, Sadate Munyakazi, Jean Fidèle Uwayezu na Valens Munyabagisha batorewe kuba abajyanama muri Komite y’Urwego rw’Ikirenga ry’Umuryango wa Rayon Sports.
Twagirayezu yatorewe kuba Perezida w’umuryango wa Rayon Sports
Usibye abayobozi b’Urwego rw’ikirenga rw’umuryango wa Rayon Sports, hanatowe Komite Nyobozi y’Umuryango wayo.
Komite Nyobozi nshya yatowe iyobowe na Twagirayezu Thadée watorewe kuba Perezida wayo, asimbuye Uwayezu Jean Fidèle wari umaze igihe ari umuyobozi wayo. Twagirayezu agomba kungirizwa na Muhirwa Prosper cyo kimwe na Ruterana Ngoga Roger.
Gacinya Chance Denis wigeze kuyobora Rayon Sports yatorewe kuba umujyanama, Rukundo Patrick atorerwa kuba umubitsi.



One Response
Muvunyi Paul yatorewe kuba Perezida w’urwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports
Mbere ya byose ncishijwe bugufi no guha Nyagasani icyubahiro kubwo gusubiza agaciro Rayons sports,Bayobozi bacu beza mwatowe Imana ibashyigikire,ukuboko kwayo kwiza n’Umwuka wayo bibe muri mwe,Yesu abayobore,Igikombe cyo Uwiteka yakidusinyiye harakabaho Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Umukuru w’igihugu ureba kure.