Mu karere ka Gatsibo,Umurenge wa Muhura,akagari ka Mamfu haravugwa agatsiko k’insoresore kiganjemo abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye mu buryo butemewe kiyise “APR Imparata” bazengereje abaturage babatega bakabakubita.
Ni igikorwa usanga gikorwa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri ako karere ka Gatsibo nabo babikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko ,uwo babonye wese bakibwira ko aje kubatangaho amakuru ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakora mu buryo butemewe nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bahuye nako gatsiko kakamugirira nabi kugeza ubu urembye.
Uwahuye n’aka gatsiko witwa Sindayigaya Jean De Dieu yabwiye umunyamakuru ibyamubayeho ku itariki ya 8 Ugushyingo 2024, yateze moto imugeza mu isanteri ya Karambi muri ako kagari ka Mamfu abona abagabo baramwadukiriye batangira gukubita birangira bamugize intere.
Ati:”Njye nageze muri ako gasanteri nteze moto,ntacyo nigeze mvuga gusa nagiye kubona numva baramfashe batangira bambaza ngo ndi uwahe naho nerekeza ,mbabwira ko nje mu gasanteri ka Karambi batangira banyuka inabi bambaza ikinzanye nibwo batangiye gukubita ,badukira moto yanzanye baramenagura kugeza ubwo nyirayo yirutse aransiga.”
Uyu mugabo Sindayigaya Jean de Dieu, avuga ko agahinda yagize aruko yakubiswe abaturage bose birutse nta muntu wo kumutabara.
Ati:”Bitewe nuko abaturage aho babazi ko ari abagome bose bariruka ,nsigara nkubitwa kugeza ubwo ngiye muri koma hafi yo gupfa,sinzi uko navuge aho gusa naje kubwirwa ko ari umugiraneza watambukaga wanshyikije ku kigo nderabuzima cya Muhura,babona ko nenda gupfa nabo banyohereza mu bitaro bya Kiziguro aho navuriwe kugeza norohewe.”
Uyu mugabo avuga ko yagiye gutanga ikirego cye muri RIB gusa akaba akibaza impamvu ikibazo cye kidakurikiranwa ababigizemo uruhare bafatwe bikamuyobera,agaruka kandi ku kuba akagari ka Mamfu gakorana bya hafi nabo bacukuzi akaba ashinja ubuyobozi bwako kuba ikitso muri ubwo bucukuzi butemewe.
Mu kiganiro yagiranye n’imunamakuru yumvikanye yikoma Sitasiyo ya RIB ya Muhura impamvu idata muri yombi abamugiriye urugomo dore ko bakidegembya;agasaba ko hashingirwa ku cyangombwa cya muganga yakuye mu hitaro byamwitayeho bakanifashisha raport yakuye mu kagari igaragaza uko yakorewe urugomo.
Ku rukuta rwa ”X” rwahoze ari “Twitter” ,ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buhakana ubufatanye bw’akagari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahubwo bukizeza uwo muturage ko yabwegera agahabwa ubutabera.
Mu kiganiro Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Jean Bosco, aherutse kugirana n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko Polisi itazihanganira umuntu uwariwe wese ushaka guhungabanya ituze ry’abanyarwanda avuga ko Polisi y’u Rwanda irajwe ishinga n’umutekano n’ituze ry’abanyarwanda bityo abarajya bafatirwa muri ibyo bikorwa bibuza umutekano n’ituze bazabiryozwa.



One Response
Gatsibo: Hari agatsiko kiyise “APR Imparata” kazonze abaturage
RIB nayibewe igihe ibera actif