Ku itariki 15 Ugushyingo 2024,twabagejejeho inkuru y’umubyeyi wo mu Karere ka Ngoma,mu murenge wa Rukumberi,akagari ka Rubago wishwe urw’agashinyaguro, aho bamwishe bamukase umutwe igihimba bakagitaba mu kimoteri,umutwe ukaburirwa irengero.
Amakuru BWIZA ikesha imboni zayo muri uyu murenge wa Rukumberi, zatubwiyeko amakuru agezweho ari uko umwe mu bakekwaho kwica uyu mukecuru Nduwamungu Pauline yatawe muri yombi.
Imboni za BWIZA zikomeza zivugako uwatawe muri yombi ari umusore w’imyaka 19 y’amavukongo wiyemerera ko ariwe wishe uyu mukecuru kuko ngo yanamaze kwerwekana aho yajugunye umutwe wa Nyakwigendera mu bwiherero.
Aya makuru BWIZA ikimara kuyamenya yashatse kuvugisha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB inshuro zose twahamagaye uvugira uru rwego ntiyatwitabye ndetse n’ubutumwa bugufi twamuhaye nabwo ntibwasubijwe.
Niyonagira Nathalie,Meya w’Akarere ka Ngoma,yemereye BWIZA ko hari umwe ukekwaho kwica uyu mukecuru,ubu akaba yatawe muri yombi. Meya avuga ko nta makuru menshi yavuga kuko bikiri mu iperereza.
N’ubwo nta byinshi biri kuvugwa ku rupfu rw’uyu mukecuru,bamwe mu baganiriye na BWIZA bakomeje kwibaza ukuntu umusore w’imyaka 19 yaba ariwe wacuze akanashyira mu bikorwa umugambi mu bisha wo kwica urw’agashinyaguro uyu mukecuru.
Bamwe bakibaza aho uyu musore amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaba ahurira nayo kandi akiri umwana muto,akaba ari naho bahera basaba ko hakenewe iperereza ryimbitse kuri runo rupfu hakamenyekana ukuri kwimbitse.



3 Responses
Ngoma: Ukekwaho kwica Nduwamungu Pauline yatawe muri yombi
Nahamwani cyaha nawe nukumwica? .kakawe imana. ikwacyire mubayo,
Ngoma: Ukekwaho kwica Nduwamungu Pauline yatawe muri yombi
Nabambwe ku kabona bose kabisa kuko ntakwiye kuba muri societe nyarwanda
Ngoma: Ukekwaho kwica Nduwamungu Pauline yatawe muri yombi
Mwaramutse neza? Nukuri pe birababaje cyane umubyeyi wacu Imana imutuze aheza!. Gusa Imana irengere Urwanda n’Abanyarwanda?