Hashize imyaka 10 abarema n’abakorera mu isoko rya Nyanza riherereye mu Murenge wa Busasamana babwiwe ko bazubakirwa isoko rya Kijyambere aho risanzwe riri, bemeza ko ribangamiye ubucuruzi bwabo binatuma bimwe mu byo bacuruza byibwa naho ibindi bikangirika.

Isoko ry’Akarere ka Nyanza risanzwe, ricururizwamo ibiribwa, imyenda, inkweto ndetse n’ibindi bicuruzwa. Riherereye mu Mujyi wa Nyanza rwagati, rifite inyubako zigaragarira amaso ko zishaje, ubucucike bw’abarikoreramo, imiyoboro itwara amazi yangiritse ndetse rifite n’ikibazo cy’ubwiherero bushaje.
Abakoresha iri soko bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bemerewe kuryubakirwa ariko na n’ubu barategereje amaso yaheze mu kirere.
Mu gushaka kumenya aho uyu mushinga ugeze, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwavuze ko mu mwaka utaha Isoko ry’Ibiribwa ry’Akarere ka Nyanza rizatangira kubakwa.
Kajyambere Patrick,Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu,yizeza abaturage ko umwaka utaha imirimo yo kuryubaka itangira kuko batindijwe no kunoza igishushanyo mbonera no gushaka rwiyemezamirimo uzaryubaka.
Abakorera muri iri soko bavuga ko mu gihe uyu mushinga uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa na bo biteguye gutanga uruhare rwabo kugira ngo wihute bace ukubiri n’ubujura no kwangirika kw’ibicuruzwa byabo n’imicungire yaryo izaba inyuze mu mucyo kandi hakiyongeramo ibikorwa remezo bitandukanye ndetse n’Umujyi ukagira isura nziza.

Isoko rishya rya Kijyambere rya Nyanza rizubakwa mu buryo bw’amagorofa. Ni umushinga washowemo arenga miliyari 7 Frw harimo na gare igezweho y’Akarere ka Nyanza.



One Response
Nyanza: Bamaze imyaka 10 bategereje isoko, amaso yaheze mu kirere
Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa, ndetse abaturage tumaze no kubirambirwa, bazaryubake mu mayaga