Element yinjiranye ibendera ry’u Rwanda mu gitaramo i Kampala

Sangiza iyi nkuru

Ijoro ryo ku cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ryabaye iry’amateka i Kampala, aho Producer Element, umuhanga mu gutunganya amajwi akaba n’umuririmbyi ukomeye, yataramiye amagana y’abafana mu gitaramo cy’ikirenga cyabereye ahitwa Nomad Bar & Grill.

Uyu muhanzi yinjiriye ku rubyiniro yitwaje ibendera ry’u Rwanda, asanganirwa n’urusaku rw’ibyishimo n’amashyi y’abitabiriye, basanganwe urukumbuzi rw’umuhanzi wari umaze igihe yigaragaza nk’umunyabigwi mu karere.

Ubwo Deejay Kerb yamwakiraga ku rubyiniro, yatangaje ati: “Mwiteguye kwakira Element? Niba muri tayari, muvuge ngo ‘Turashaka gutarama!” Element yinjiye afite ibendera ry’u Rwanda, atangira mu ndirimbo “Fou de Toi” yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana, iherekejwe n’urwamo rw’abafana bari bategereje gutaramirwa nawe. Ibendera ry’igihugu yaje kurishyira ku ruhande, maze yambara isengeri, aririmba izindi ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo “Kashe”, “Milele”, na “Sikosa” yakoranye na The Ben na Kevin Kade.

Mu gitaramo cyamaze amasaha menshi, Element yahindukije ibyari byateguwe mu buryo bwa “Playback”, asaba aba DJs guceceka maze we ubwe afata ijwi rya “Live”, afatanya n’abafana mu ndirimbo, by’umwihariko abasore n’inkumi bari bazindukiye kumushyigikira.

“Nari mbakumbuye” – Element ashima urukundo rw’abafana. Mu ijambo rye, Producer Element yagize ati: “Ndabona abakobwa beza hano. Nari mbakumbuye, nizeye ko namwe ari uko.” Aya magambo yaherekejwe n’amashyi n’urusaku rw’abafana, byerekanye uburyo bari bamwishimiye.

Abitabiriye igitaramo barimo n’abanyarwanda batuye muri Uganda, bagaragaje ishema ryinshi ubwo Element yatangiraga igitaramo yitwaje ibendera ry’u Rwanda, ari nako abakunzi b’umuziki b’abanya-Uganda bamusanganira nk’umwe mu bafite impano idasanzwe mu karere.

Uretse gutaramira muri Uganda, Element yatangaje ko yari yanajyanywe no gukorera indirimbo abahanzi batandukanye bo muri iki gihugu, ashimangira ko impano ye itagarukira ku Rwanda gusa, ahubwo ko intego ye ari ukwagura umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iki gitaramo cyari icya kabiri akoze muri Uganda, nyuma y’icyo yakoze muri Nzeri 2023. Benshi mu bitabiriye bagiye basangiza abandi amashusho y’uko byari byifashe, berekana ibyishimo bahaboneye.

Producer Element yongeye kwerekana ko ari izina rikomeye mu muziki, ashimangira impano ye n’umusanzu atanga mu guteza imbere injyana nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *