Perezida Kagame agiye gukurikirana abakekwaho ruswa yahera ku 'bifi binini'

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko nubwo abantu bareshya imbere y’amategeko, ariko ko abafite imyanya ikomeye aribo bagombye guherwaho mu gukurikiranwa ku byaha bya ruswa, kurusha uko bashobora guhishirwa n’abo mu myanya yo hejuru.

Yabitangaje ku wa Mbera tariki ya 11 Nzeri 2017, ubwo yatangizaga umwaka w’Ubutabera 2017/2018 no kwakira indahiro za bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Umukuru w’Igihugu yashimiye abakora mu butabera mu Rwanda, kubera intambwe yatewe mu mu kugabanya ibirarane, guca ruswa, kudatinza imanza n’ibindi byerekana ko buri mu nzira nziza.

Ubwo butabera ariko hari ibyo bugomba gukomeza kunoza, nko gushyira imbaraga mu kugeza ikoranabuhanga na murandasi (internet) mu nkiko hose mu gihugu. Bukwiye kandi gukomeza kuzirikana icyo bubereyeho ari byo gukemura ibibazo, abantu bakabana neza, uburenganzira bwa buri wese bukubahirizwa.

Perezida Kagame yavuze ko mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya ruswa, bikwiye guhera ku bayobozi, abaturage bagakurikiraho.

Ati “Imbaraga zihagije kandi abantu bafite zirakoreshwa, ndetse nubwo abantu bareshya imbere y’amategeko, muri ubwo butabera, njye buriya nakongeraho ko mu kurwanya ruswa , ushingiye kuri ayo mahame burya abantu basumbye abandi niko bakwiriye kurebwa kurusha abandi. Nyine ubu butabera ntibugende ngo bujye ku batoya kandi abenshi aribo baba bafite n’ibibazo bigera mu nzego zo hejuru, barindwe n’urwo rwego cyangwa……”

Akomeza avuga ko we agiye kurwanya ruswa yahera kuri abo bayobozi, bamwe bita ibifi binini iyo babagereranyije n’abo hasi cyangwa abaturage.

Ati “Njye nagiye kurwanya ruswa nahera hejuru ku bayobozi, cyangwa abandi bafite uko bahagaze mu muryango Nyarwanda. Kuko iyo udahereye ahongaho ukajya mu baturage basanzwe, gusa bakaba aribo bishyura ibyo bakosheje ariko ababayobora cyangwa ababasumbye bakagendera kuri ibyo, ntabwo ari byo, ntabwo uyu muco waranduka uko tubyifuza. Ndumva ari ukubyibutsa gusa murabyumva neza.”

Perezida Kagame yijeje inkunga abakora muri uru rwego, ariko mu gihe birinze ruswa n’ibindi. Yari ahereye ku busabwe bwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Rugege Sam wasabye ko abacamanza baterwa inkunga mu bikorwa bigamije kunoza imibereho myiza y’abakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Ati “ Uko muzajya mugabanya gufata iriya nkunga idakwiye, niko nzajya nzamura ikwiye….. igihe amikoro azamutse nta mpamvu n’umugabane ku bakora mu butabera utazamuka. Akamaro k’ubutabera karumvikana ….”

Yanenze bamwe mu bacamanza barangwa na ruswa mu kazi kabo bagatanga ubutabera uko bidakwiye, baciye mu kubonana n’ababuranyi nyuma y’akazi. Icyo kibazo kandi ngo kiri no ku bashinjacyaha bamwe na bamwe. Akomeza avuga ko binyuranye n’imikorere yari ikwiye, binaha n’ubucamanza isura mbi budakwiye, kandi iyo sura ikaba inahindanya n’igihugu cyose.

“ Mujya mwumva nk’abantu bigamba ku bantu bamwe bavuga ko baba badakeneye ubunganira mu rubanza kuko bafite umucamanaza uzabakorera ibyo bashaka, bakagabana inyungu yabyo. Ibi nabyo twabyirinda birashoboka igihugu cyacu tukagiha umwanya wo kwihuta mu majyambere….”

Ibindi bibazo bicyugarije ubutabera birimo guca imanza nabi kuzitinza cyangwa kuzisubika, rimwe na rimwe hatagaragaye impamvu cyangwa se zitasobanuwe, nyamara abaturage bakeneye ubutabera butangwa nta kiguzi, ku gihe kandi mu mucyo, nta n’ivangura ribayeho.

Yabibukije ko ubuatebera buramutse burangwa no gukora nabi n’ibindi byose byahumira ku mirari.

Ati “ Abacamanza nimwe barinzi b’imikorere igendera ku mategeko n’imibanire myiza y’abaturarwanda. Ni nacyo gitumaiyo ibindi byose byananiranye abantu bitabaza ubutabera. Ni rwo rwego rwa nyuma abantu bitabaza iyo bitatunganye. Kubera iyi mpamvu mufite uruhare runini mu guha abakeneye ubutabera icyizere cy’uko bafite amahoro n’umutekano kubera ko abongabo bababerngera aribo mwebwe tuganira uyu munsi.

Turacyari ku rugamba rw’iterambere, kurutsinda bibasaba imbaraga za buri wese, iyo hari uruhande rugize intege nke, byumvikane ko igihugu cyose bitugiraho ingaruka. Nkamwe rero mu butabera mukaze umurego mu rugamba kugira ngo igihugu cyose kigire imbaraga ziduteza imbere.

Ubudasa buranga igihugu cyacu n’imikorere yacu bukwiriye kugaragara mu butabera ndetse mu butabera bugaherwaho muri izo mbaraga zo kunoza ubudasa bwacu. Ni zo nshingano nini tubatezeho kandi twiteze kuzabafashamo kugira ngo tubigereho.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubutabera bw’u Rwanda bwubatse urwego rwubahwa n’amahanga, aho usanga abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bavuga ko badashaka kuburanira mu Rwanda, kuko ngo batzeye ubutabera bwaho, ariko ibihugu byasuye ubu butabera bibuzi bikarangira bifashe umwanzuro wo kuhabohereza kuko bibwuzeye.
 

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *