Oprah, wari umugore wa Katauti yiyita shitani kubera ubwiza bwe

Sangiza iyi nkuru

Irene Uwoya umukinnyi wa filimi uzwi ku izina rya Oprah, avuga ko kugeza ubu yigereranya n’ijini cyangwa se dayimoni kubera ubwiza bwe.
Uyu mugore w’umwana umwe yabyaranye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Katauti, avuga ko aho aciye hose akurikizwa amaso,akarangarirwa na benshi, ibi bikaba aribyo aheraho yigereranya na dayimoni.
katawuti
Ikinyamakuru Risasi Jumamosi, Bwiza.com ikesha iyi nkuru, gitangaza ko ubwiza Oprah avuga afite, ngo abukura kuri nyina, akabimushimira buri munsi ko uko abyutse asanga isura ye igifite itoto.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Irene Uwoya ni umutanzaniyakazi, yashakanye tariki ya 11 Nyakanga 2009 na Katauti Ndikumana Hamad, umubano wa bo wagiye uvugwa cyane mu itangazamakuru ko utameze neza, tariki ya 14 Ugushyingo 2011 baratandukana biragaragara ko umugore atigeze yishimira icyo gihe cyose yamaranye n’umugabo we.
Oprah yamenyekanye muri aka karere muri filimi z’urukundo nka ‘Pretty Girl’, ‘Oprah’,…
irene uwoya
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *