Ibyo Kagame agomba kuzitaho muri iyi manda: Kumva abanenga no kubabarira Inkotanyi zatannye- Dr Kayumba

Sangiza iyi nkuru

Dr Kayumba Christopher, umwarimu muri Kaminuza akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki asanga iyi myaka irindwi Kagame yatorewe yagombye kwita ku mbogamizi ebyiri: Kumva abanenga no kubasubizanya ibimenyetso, no gutega amatwi abahoze ari Inkotanyi bagatana, nyamara bakaba banafite ubushake bwo gusaba imbabazi.

Mu nkuru Dr Kayumba yanyujije mu kinyamakuru The East African, ntiyumva ukuntu abanenga Leta y’u Rwanda babinyuza muri za raporo n’inkuru mu binyamakuru bisomwa na benshi ahantu hose, nyamara uruhande rw’u Rwanda rwajya gusubiza rukanyuza kuri Tweeter.

Ibitangazamakuru byo hanze bigaragaza u Rwanda nk’igihugu kiyobojwe igitugu, kidaha ubwisanzure itangazamakuru, kitabamo uruvugiro no kungurana ibitekerezo binyuranye.

Imbere mu gihugu, hakenewe kwimakaza umuco wo gusangira ubutegetsi, umuco wo kwihanganira abanenga bafite ibyo bashingiraho, hatarimo urwango n’ibinyoma.

Ku bwa Dr Kayumba, ngo kwita kuri izi mbogamizi ebyiri biri mu byahesha Parezida Kagame ibigwi n’imyato, kandi bikazanagaragaza aho yagejeje u Rwanda na nyuma y’uko ava ku butegetsi.

Jenoside yatewe n’imiyoborere mibi, Dr Kayumba

Amateka mabi yaranze u Rwanda arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi Jenoside ntiyatewe n’ubukene bw’ibintu nk’uko bamwe babibona, ahubwo yatewe n’ubutegetsi butabashije kubaka politiki nzima iha buri wese uburenganzira ku byiza by’igihugu, hatitawe ku wo ari we cyangwa aho akomoka.

Raporo z’abanyamahanga n’inkuru zinyuzwa mu itangazamakuru ryo hanze zigaragaza u Rwanda nk’igihugu kitigeze gitera imbere mu guha abaturage uburenganzira mu bya politiki kuva jenoside irangiye, kandi Kagame akaba ari we ugaragazwa nk’ikibazo.

Izo raporo n’inkuru zagaragaye cyane muri aya matora tuvuyemo, zikozwe n’imiryango nka Amnesty International, Human Rights Watch, naho inkuru zasohotse muri The Economist, The Washington Post, The New York Times , ibindi byandikwa n’abadipolomate benshi b’iburayi na Amerika.

Ku mbuga za Twitter, abayobozi b’u Rwanda babifashe nko kwivanga mu miyorere yacyo kw’abanyahanga, nka Keneth Roth wa Human Rights Watch. Uyu yafashwe nk’umurwayi wo mu mutwe ukwiye kujyanwa i Ndera, mbere ye abandi nka Brian Klass biswe utuzungu twandika amateshwa ku Rwanda.

Abayobozi bo mu Rwanda bavuga ko izo nyandiko zose ziba zikoranwe urwango bafitiye u Rwanda, mbese ko mu Rwanda byose bigenda neza.

Mu banyakuri, izi mvugo zombi si zo, itumanaho ry’u Rwanda ryagombye kurenga gutwitinga usubiza ibifatwa nk’urwango. Ahubwo icyagakozwe ni inkuru zirambuye, zisobanura byimazeyo amahitamo y’u Rwanda n’impamvu zatumye bigenda bityo.

Ndlr aha niho bamwe bibaza niba ari umwanya muke cyangwa ubushobozi, ariko birazwi ko abanyarwanda nabo bazi kuvuga no kwandika, ntihabura uburyo bwo gusubiza inyandiko nka ziriya.

Kubabarira Inkotanyi zatannye, nk’uko hababariwe abajenosideri

Birazwi ko nta nshuti cyangwa umwanzi uhoraho muri politiki, Kagame yagombye kugaragaza ubuhangange bwe ababarira abahoze muri FPR Inkotanyi bakaza gutana bakigizwayo kandi bashaka imbabazi ngo habe ubwiyunge bwa politiki (political reconciliation).

Ntibyumvikana ukuntu imbabazi zahawe abagize uruhare muri jenoside, zabura no guhabwa abakoze amakosa yoroheje, maze Abanyarwanda bakabana neza.

Ibi Dr Kayumba avuga bihura n’ibyo bamwe bibaza, ukuntu umuntu wamaze imyaka ajya ku maradiyo mpuzamahanga atuka Leta akaza akayijyamo, ariko uwabaye Inkotanyi, akazikubitirwa, akazitoterezwa we agafatwa nka ruvumwa, akaba igicibwa abandi barya amatunda yakotaniye.

Aba baba bazira gushikama ku bitekerezo byabo, basangira n’abo bibonamo, bakaganiririra aho bashaka ku ngingo bifuza, bikabonwa nko gutatira igihango; nyuma bamwe bagasaba n’imbabazi ariko bakaguma mu kato, bakabaho ubuzima bubi. Nabo bagombye kwibukwa, bagasubizwa agaciro mu rwababyaye.

Mu isaranganya ry’ubutegetsi, hakaboneka n’abantu benshi bashoboye bajya mu bya Politiki, bisaba ko imyanzuro yose ifatwa ku neza y’igihugu yahora imenyeshwa abaturage mu buryo burambuye.

Hanyuma, amajwi 5% nayo asabwa abakandida bashaka kwinjira mu nteko yagabanywa agashyirwa kuri 1 cyangwa 2%, kugira ngo n’amashyaka mato ndetse n’abakandida bigenga babone inyungu zo gusangira ubutegetsi.

Ikindi ni uko abanenga bose basubizanywa ibisobanuro bihagije aho kwihutira kubyitirira urwango, ibi bikaba byakwimakaza umuco wo kujya impaka no kumva ibitekerezo byinyuranye mu bwubahane.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *