Umuhanzi uririmba mu njyana ya Reggae, Naty Dread aravuga ko agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo atifuje gutangariza izina, aho azagaragaramo ari Yesu w’umwirabura ndetse ngo hazaba harimo intumwa za Yesu nazo ari abirabura.
Mu kiganiro yagiranye na bwiza.com, Naty yavuze ko mushinga w’iyi ndirimbo, yarafite gahunda yo kuwushyira hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena, ariko kubera uburwayi we avuga ko yatejwe na sekibi ngo ntibyamukundira ko awusohora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati: Shitani ntaba yifuza ko ibyiza bigera ku bantu, urumva yabonye mfite umushinga w’iyi ndirimbo yagombaga kugaragaza Yesu ari umwirabura mu rwego rwo gufasha abantu gusobanukirwa ahita anteza uburwayi, Shitani rero ahora arwanya ikiza buri gihe, yanteje uburwayi, nageze mu Budage bansangamo maraliya nari narakuye mu Rwanda, byatumye iminshinga myinshi irimo n’iyi ndirimbo n’indi nakabaye narashyize hanze mu mezi atambutse idindira, ariko ndimo ndarwana nabyo mu minsi iri imbere nzayishyira hanze’’.
Album ya Naty Dread iri gutunganywa n’umu Producer w’umudage witwa Andy, ikazaba iriho zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yamenyekaniyeho zirimo “Hobe”, ariko isubiyemo mu buryo buvuguruye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com


