Rutsiro: Abahinzi bibazaga niba ibigori bitazahingwa bahawe igisubizo

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi bibazaga niba batazahinga ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga 2018-A, kubera ko bigeze mu cyumweru cya gatatu, batarabona imbuto kandi barateguye imirima yabo guhera mu mpera za Kanama.

Abahinze ibishyimbo mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Rutsiro babwiye Bwiza.com ko bamaze kubiba imbuto yabo naho ngo abazahinga ibigori baracyategereje.

Muri rusange bavuga ko bateguye imirima yabo ku mvura yaguye mu cyumweru cya mbere cya Nzeri kuko bari barasekeye muri Kanama bagira ngo bazahinge ibya mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nubwo ngo ibihe biba bishobora guhinduka abo mu Mirenge ya Nyabirasi, Kivumu na Ruhango baganiriye na Bwiza.com bavuga ko iyo bahinze ibya mbere bagira amahirwe yo kubona umusaruro kurusha abahinze ibya nyuma.

Imbuto iragera ite mu Karere ka Rutsiro?

Imbuto y’ibigori yo mu misozi miremire iri kugera aho abaturage bayigurira ku buryo hari abamaze kubibona bari kubiba nk’uko Agoronome w’Akarere ka Rutsiro, Servilien Turamye yabibwiye Bwiza.com.

Yagize ati “ imbuto ntabwo iragera igihe cyo kuvuga ko ihagije, iri kuza buhoro buhoro abantu bajya kurangura…ndavuga imbuto y’ibigori kuko niyo iva hanze naho iy’ibishyimbo yo nta kibazo ariko ndahamya ko uretse imirenge yo ku kiyaga cya kivu ahandi imbuto iri kuhakwirakwira .”

Abo mu mirenge itatu ikora ku Kiyaga cya Kivu na bo bazayibona mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Ibyo ngo ni uko hahingwa imbuto yo mu misozi migufi yatinze kugera mu gihugu.

Yagize ati“ ikibazo gihari cy’imirenge itarageramo imbuto twavuga ni imirenge ikora ku kiyaga cya kivu ni Mushonyi , Musasa na Mushubati…yo ubwoko duhinga burihariye kuko imbuto yo mu misozi mireremire itandukanye n’iya hariya buriya ni mu misozi migufi ”.

Nubwo iyo mbuto yo mu misozi migufi itaragera kuri abo bahinzi ngo yamaze kugera mu Rwanda. Ubu hari gukorwa igerageza ryo kureba ko izamera kandi ngo ibyo ntibishobora kurenza icyumweru kimwe.

Agira ati “ icyo twabwira abahinzi cyane abo muri iyo mirenge, iyo mbuto yageze mu Rwanda ikiri gukorwa ni ukugerageza no kureba niba izamera mu gihe kitageze ku minsi irindwi imbuto iraba yabagezeho ”.

Ubuso burenga hegitari 4,000 nibwo buteganyijwe kuzahingwaho ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga muri Rutsiro.

Mu gihemwe cy’ihinga giheruka cya 2017-B, umusaruro w’ibigori wagabanyutseho 15% mu Karere ka Rutsiro. Ahanini ngo bikaba bayaratewe n’icyorezo cya nkongwa cyibasiye icyo gihingwa. Ahagombaga kuva Toni 100 ngo hari ubwo zagabanukaga kugera kuri Toni 85.
 
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Twarabanye Venuste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *