Inama y’Igihugu y’amashuri makuru mu Rwanda (HEC) yasabye Kaminuza y’u Rwanda(UR) kwirinda gushyira mu bikorwa impinduka yari yaratangaje ko zigiye gushyirwa mu bikorwa zatangajwe mu itangazamakuru mbere yo kuziyishyikiriza.
Ibi biragaragara mu ibaruwa yihutirwa HEC yoherereje UR ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2017, Bwiza.com ifitiye kopi.
Bigaragajwe nyuma yuko ubuyobozi bwa kaminuza y’u Rwanda itangaje impinduka yifuza gukora muri uyu mwaka w’amashuri 2017/2018 birimo kugabanya umubare wa za koleji n’ibingo ndetse n’amazina. Hari kandi no kwimura ibyicaro byazo. Nkuko biherutse gutangazwa tariki 11 Nzeri 2017. Ibigo(campus) havanywemo enye kuko zari 14 zikagirwa 10 mu gihe koleji zari esheshatu zikagirwa eshanu.
Iyo baruwa yandikiwe umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda, kuri izo mpinduka, inagezwa ku nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburezi.
Ibaruwa HEC yandikiye Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda
“Tugendeye ku bijyanye n’ibyifuzo mwarI mwatanze ku mpinduka zagombaga kuba muri kaminuza y’u Rwanda zatangajwe mu itangazamakuru tariki ya 11 Nzeri 2017.Turumva neza ko UR iri mu mavugurura no kwimura zimwe muri za koleji. Izi mpinduka mwifuza ntabwo zagejejwe kuri HEC kugirango zisuzumwe kandi zifatirwe icyemezo.”
Ndabasaba kubahiriza itegeko No 01/2017 ryo ku wa 31/01/2017 rigena imikorere y’amashuri makuru. By’umwihariko mu ngingo yaryo ya 20 ku bijyanye no gufungura, gufunga cyangwa se kwimura kwaba ukwa koleji, ishuri, ishami cyangwa ikigo cya leta, icy’abikorera gifashwa na leta cyangwa se ikigenga.
Tugendera ku byavuzwe haruguru HEC isabye UR gushyirikiriza ubu busabe bw’amavugururwa kugira ngo busuzumwe kandi bufatweho icyemezo.
Ndagira ngo mfate aka kanya ngo mbibutse ibiganiro twagiranye kuri 29 Kanama 2017, n’ibaruwa yanjye ifite nimero N ED/HEC/260/2017 yo ku wa 31 Kanama 2017 rijyanye n’izindi mpinduka zari zakozwe vuba aha muri porogaramu za kaminuza, nazo zitigeze zishyikirizwa HEC ngo zigweho kandi zifatirweho icyemezo.”

Itegeko HEC yibukije REB rigira riti “Gufungura, gufunga cyangwa kwimurira ahandi Koleji, ishuri, ishami cyangwa ikigo cy’ubushakashatsi bishamikiye ku ishuri rikuru rya Leta, irihuriweho na Leta n’abikorera ku bw’amasezerano cyangwa iryigenga byemezwa na Minisitiri.
Ibishingirwaho kugira ngo ishuri rikuru ryemererwe kuzamura icyiciro cy’inyigisho, guhindura ubwoko bwaryo, gufungura koleji, ishuri, ishami cyangwa ikigo cy’ubushakashatsi kirishamikiyeho bigenwa n’iteka rya Minisitiri.
Ubuyobozi bwa UR buvuga ko ibyo bwatangaje mu bitangazamakuru ari ibyifuzo bufite ku bizahinduka, aho ngo bategereje ko n’itegeko ryayo ribanza kuvugururwa.
Muri kaminuza y’u Rwanda haravugwamo impinduka zitandukanye, uretse izo guhindura aya mazina na koleji n’ibyiciro, habayemo no kongera amafaranga y’ishuri.
Ni muri urwo rwego abiga amasomo ya siyansi, ubuganga, ubwubatsi bugezweho n’ikoranabuhanga bavanywe ku bihumbi 900 bakazajya bishyura miliyoni n’ibihumbi 500. Ku bakomoka mu bihugu by’amahanga bitari mu muryango wa Afurika y’i Burasirazuba(EAC) bagomba kuzongeraho angana na 20%.
Gusa iki cyemezo ntabwo cyishimiwe na bamwe mu bahiga n’abafite abana bahiga bavuga ko amafaranga bayongereye cyane kandi batarigeze babibamenyesha. Bamwe batekereza kuva muri kaminuza y’u Rwanda bakaba bajya kwiga mu yigenga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com


