Abayobozi mu bigo bya leta hafi 30 bakekwaho ruswa bari gukorwaho iperereza – Umushinjacyaha Mukuru

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amezi 7 atangije urugamba rwo guhangana n’abitwa Ibifi Binini mu kurwanya icyaha cya ruswa, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Jean Bosco Mutangana, aratangaza ko ibiro bye kuri ubu biri gukora iperereza ku bayobozi mu bigo hafi 30 bya leta bakekwaho ruswa, kunyereza umutungo wa leta no kuwucunga nabi.

Ibi bikaba bitangajwe nyuma y’itabwa muri yombi rya James sano, wahoze ari umuyobozi w’ikigo gishinzwe amazi, WASAC, ndetse n’uwari umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu,EDCL, kuri ubu bombi bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no guteza leta igihombo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Mutangana yavuze ko ibiro bye biri kugendera ku myanzuro ya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2016/2017.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana yagize ati: “ Turi gukorera ku myanzuro y’Umugenzuzi Mukuru. Twatangiriye hafi mu bigo 30 ariko tuzakomeza ahandi nyuma. Turi kwibanda ku bayobozi baciriritse n’abakuru mu biro bya leta .”

Mutangana ariko yahise yongeraho ko iperereza ridasobanuye ko ibibazo byose ari ngombwa ko bizarangirira mu nkiko mu gihe bakomeje kwegeranya amakuru yakwifashishwa mu gikorwa cyakurikira.

Yakomeje kandi avuga bagiye kurushaho gukorana n’abandi mu karere no hanze yako by’umwihariko hongerwa ubufatanye n’Igipolisi Mpuzamahanga, INTERPOL, kuko ifite n’ikoranabuhanga riteye imbere, kuko ngo bazi ko abayobozi bakemangwa bakora ingendo kandi bakaba bakoresha passports zabo, ibikumwe n’ibindi. Aha ngo hakaba rero hakenewe ubufasha mu mategeko iyo bigeze ku kijyanye no kwimura amafaranga.

Mu myaka myinshi ishize, abagize inteko ishinga amategeko n’Umugenzuzi Mukuru, Obadiah Biraro bakomeje kunenga kuba nta gikorwa ku bayobozi bakuru mu bigo bitandukanye bakunda kugaruka muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru.

Ku murongo wa telephone avugana na The New Times na none, Bwana Obadiah Biraro akaba yashimye ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika kuba noneho amaherezo bigiye kugira icyo bikora, avuga ko igihombo kinini kiba cyaririnzwe iyo bikorwa mbere.

Yagize ati: “Umushinjacyaha Mukuru ari gukora icyo yakabaye yarakoze igihe cyose. Ubusanzwe nicyo kiba gitegerejwe ku biro bye. Ni byiza ko amaherezo ari gukoresha igitutu gikwiye.”

Ese imibare igaragaza iki?

Imibare igaragaza ko nubwo umubare w’ibyaha bifitanye isano na ruswa wazamutse, ingufu z’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika zo gukurikirana no kugeza ababikoze mu butabera nazo ziyongereye.

Mutangana ati: “ Twakiriye ibirego 1,036 dusuzuma 1013, bingana na 97.8%. Ibyaha byahamijwe muri ibi birego nabyo byarazamutse bigera kuri 84,2% uvuye kuri 79,05%.

Ibiro by’Ubushinjacyaha Bukuru ahanini byakoze iperereza ku bibazo byo gucunga nabi ibya rubanda muri gahunda z’imibereho myiza nka Girinka, Ubwisungane mu kwivuza, na gahunda za VUP.

Mu mwaka w’ubucamanza 2016/17, ubushinjacyaha bwujuje dosiye 64. 43 muri zo zarimo abantu 64, aho 49 bahamijwe icyaha cyo kunyereza bagategekwa kugarura miliyoni zisaga 100 banyereje ndetse bakongeraho amande ya miliyoni 175.
 
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *