Umuryango ni izingiro ry’amahoro arambye mu bawugize, ni muri urwo rwego ugomba kuba igicumbi cy’amahoro, abawugize bakayimakaza, ariko cyane urubyiruko rukitabwaho rurindwa ingengabitekerezo mbi zirimo n’iya Jenoside ikunze kugaragara kuri rumwe.
Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidele mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2017, hategurwa umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzizihizwa tariki ya 21 Nzeri 2017.
Uwo munsi ufite insanganyamatsiko igira iti ” Twese hamwe duharanire amahoro, twimakaza indangagaciro z’ubwubahane n’agaciro ka muntu mu muryango.” Ni umwanya wo kongera kuganira no kuzirikana ku guharanira amahoro mu mu muryango, kuko ibibazo byo kubura amahoro muri imwe mu miryango biba intandaro yo kubura amahoro ku bagize umuryango bikaba n’intandaro yo kugira abimukira bahunga imiryango yabo, ku rwego rw’isi bahunga ibihugu byabo.
Ndayisaba asanga abagize umuryango bakwiye kurinda abato n’ababyiruka ingengabitekerezo mbi, nk’ishingiro ry’umuryango w’ejo heza u Rwanda rwifuza.
Ati “Abagize umuryango bagomba kurinda ababyiruka amacakubiri n’ingengabitekerezo mbi nk’iya jenoside, n’ayandi macakubiri. Bikarenga kururinda izo ngengabitekerezo mbi ariko bikanajyana no kurutoza[urubyiruko], kuko abakuze mu miryango bafite inshingano zo gutoza urubyiruko, kubarinda mu biganiro mu bivugwa mu miryango. Abakuze birinda kumvisha abana ko ari aba abandi ari bariya, bya bindi bizana amacakubiri, aribyo bigaragara hanze aho.”
Impamvu y’uru rugamba ngo ni uko usanga hari ababyiruka bagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside, kandi ari kimwe mu byasenya ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda bidahagurukiwe. Iyi ngengabitekerezo kandi ngo usanga abana bayikura mu miryango.
“Abana wumva bavuga ibibazo by’ingengabitekerezo ya jenoside bamwe bakanabigararamo, ndetse bikababera ibyaha kandi wakurikirana ugasanga hari aho baba babivanye, ni bimwe mwumva by’ingengabitekerezo yo ku ishyiga.”
Ndayisaba agaya ababyeyi bacyifitemo iyo mitekerereze; akabasaba kurera abato birinda kubaroga.
Ati “Ibyo umwana ntaba yarayivukanye, ingengabitekerezo y’amacakubiri cyangwa iya Jenoside, si ikintu wavuga ngo aracyonka mu mashereka, ni ibintu biba mu biganiro, biza mu bitekerezo ibyo aba yumva mu biganiro byo mu muryango baba bamubwira. Uretse no kumurinda kubimubwira harimo no kumutoza kubyirinda kugirango nahura nabyo hanze, mu bandi abe yararezwe neza abakuru bakajya mu nshingano zabo zo kureba abayiruka bakabatoza kubyirinda.”
Abanyarwanda bagomba gushyira mu miryango bagaharanira ko ihinduka igicumbi cy’amahoro n’ubumwe. Ibyo ngo byarinda ko abantu bata imiryango yabo bakajya mu buzererezi bakajya gushakira amahoro ahandi.
Mu Rwanda ariko ngo hari intambwe imaze guterwa nyuma yuko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizamutse kikagera kuri 95%, ndetse n’ibindi. Urugero ni aho u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere 10 bitekanye ku Isi.
Ibyo byose ngo biragaragaza intambwe yatewe mu guharanira ya mahoro n’iterambere ry’Abanyarwanda.
Ndayisaba asanga ayo mahoro n’iterambere bitazasubira inyuma kuko u Rwanda rwasubije amaso inyuma rukareba ahabi rwahoze.
Ati “ Tugira umugisha yuko u Rwanda rwacu rwamenye agaciro k’amahoro nyuma y’igihe kirekire , imiyoborere mibi igihugu cyacu cyaciyemo, Abanyarwanda twamenye ikiguzi cy’ubumwe n’amahoro kandi twiyemeza kubiharanira. Twamenye ko kujya mu macakubiri n’amakimbirane biduhombya, hagiyeho gushyiraho amategeko ahana amacakubiri yagendeweho igihe kinini akimakazwa.”
U Rwanda rwashyizeho ibihano abona bikangara abatana bagana muri iyo nzira y’igihogere, kuko uwo ugaragayeho ayo macakubiri ahanishwa igihano kirenga imyaka 5 n’ihazabura igera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni.
Hashyizweho uburyo bufasha kwirinda amakimbirane yatuma babura amahoro, abo ni abagize inteko y’abunzi begerejwe abaturage.
Kuba hakigaragara ibibazo, amakimbirane n’amacakubiri mu miryango bigira ingaruka ku babyiruka, Ndayisaba avuga uyu munsi uzaba umwanya wo kongera kwibutsa Abanyarwanda n’ababyiruka kuzirikana ku kamaro k’amahoro cyane mu miryango.
Uwo munsi uzarangwa n’ibikorwa bitandukanye, birimo ibiganiro bizabera ngoro y’inteko ishinga amategeko mu Rwanda. Bizahuza abadepite, abasenateri n’abayobozi batandukanye barimo n’uhagarariye loni mu Rwanda, bazahura n’urubyiruko bakaganira ku mahoro.
Ati “Turashaka amahoro arambye, kuri uwo munsi ni igihe cyo guha umwanya urubyiruko kururera neza no gutangira kurwinzira mu nshingano zo kumva akamaro k’amahoro, gutanga ibitekerezo kugirango twirage u Rwanda ruzagira amahoro arambye.”
Iyi komisiyo yemeza ko amahoro akwiriye guhera mu muryango, ukaba igicumbi cy’ubumwe n’amahoro. Aho niho ibona hakwiye gushyirwa ibirindiro, bijya mu guhindura umuryango igicumbi cy’ubumwe, mu rugendo u Rwanda rurimo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside byagiye bigaragara ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100. Ubu hari n’abakuze bari gukurikiranwa kuri ibyo byaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com


