Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye Guveneri mushya w’iyi ntara gukomeza guteza imbere intara y’Amajyaruguru yiyemeje kugira ikigega cy’igihugu mu bijyanye n’umusaruro, ahareye ku byerekezo igihugu cyihaye mu gukomeza mu nzira y’iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Izi mpamuro yazimuhaye mu gikorwa cy’ihererekanyabubasha cyabereye muri iyi ntara, hagati ya Guverineri mushya Gatabazi Jean Marie Vianney n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya Musabyimana Jean Claude. Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri uhagarariwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka.
Gatabazi avuga ko afite ubunararibonye buzamufasha kunoza akazi ke, ku buryo nta rwitwazo na rumwe azagira.
Ati “ Ikintu nagirango mbwire abantu bo mu ntara y’Amajyaruguru, ubunararibonye mfite mu kazi nakoraga, mu buzima nabayemo, numva nta rwitwazo na rumwe nzagira rwo kuvuga ko ntazi icyo ngomba gukora. Nagirango mbibabwirire ahangaha. Nta rwitwazo nzagira ngo ntenguhe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wangiriye icyizere. Ntarwo nagira kuko icyo naba mvuga ngo sinzi, nyakubahwa Minisitiri uranzi, inzego twakoranye ziranzi, ntacyo nabeshya ngo sinzi ikigomba gukorerwa abaturage. Icyo dushaka ni umuturage uteye imbere, ufite ubuzima bwiza, utekanye, ukora agakorera igihugu, agakorera umuryango we agatera imbere.

Ahawe impano n’abo bakoranye mu nteko, ati “impano n’Ubutumwa byanyu byangezeho.Muzambe hafi mberere imbuto”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis kaboneka yeretse Gabazi yamusabye kwigira ku byiza intara isanzwe ifite, no kwifashisha ibyerekezo bitandukanye bya leta bigamije iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ati “Mu nshingano nshyashya wabonye zitandukanye n’izo umaze kutubwira umazemo imyaka 13 , ubu uhinduye isura. Ugiye mu ishyirwa mu bikorwa,(implementation) ubundi wajyaga ubaza abashyira mu bikorwa(implementers) ibitagenda. Ubu rero noneho ni wowe nyirabyo ugiye kubishyira mu bikorwa.”
U Rwanda rwihaye intego akwiye kugenderaho ngo akomeze guteza igihugu imbere.
Kaboneka ati “Icy’ingenzi cyihutirwa, tugendeye no kuri manifesto, no kuri gahunda y’imyaka 7 ya guverinoma, tugendeye no ku igenamigambi rirambye ririmo ritegurwa, no ku cyerekezo 2050,,,, tugana ku musozo w’icya 2020. Icy’ingenzi ni ukubanza ukicara ukarora mu myaka 3 isigaye kugirango turangize 2020, ibyo tutarageraho ni ibihe, twabyihutisha gute muri iyi ntara kugirango bishobore kugerwaho. Ubwo bikaguha gutangira kwitegura icyerekezo 2025 uhereye ku byakozwe muri 2020 cyane muri iyi ntara.”
Yavuze ko amufitiye icyizere ko ibyo yiyemeje azabigeraho kuko ngo yari amaze iminsi ari mu ishuri ryabyo.
Ati“Ndagira ngo mbwire abari aha ko muri iyi minsi mutabonaga guverineri ari aha si uko yari atarahererekanya ububasha na mugenzi we, yari ari mu ishuri. N’ubu aje avuye mu ishuri ry’igenamigambi ry’ibyo agomba gukora. nk’uko rero yabivuze nta rwitwazo ibintu byose arabifite, yabyize, yabimenye ahasigaye ni ugushyira mu bikorwa.”

Minisitiri Kaboneka, ba Guverineri bayoboye iyi ntara, abayobozi b’inzego z’umutekano n’abadepite
Yamusabye gushyira guharanira ko iyi ntara irangwa n’abakozi ikomeza gutera imbere.
Ati “Ibyo ugomba gushyira mu bikorwa icya mbere ni uguharanira ko iyi ntara itera imbere mu buryo bw’ubukungu, ushingiye ku mahirwe iyi ntara ifite yo kugira abaturage beza kandi b’abakozi, intara yera, ikigega cy’igihugu, intara iri ku isonga mu bukerarugendo mu gihugu cyacu, intara ibona imvura ibihe byose.”
Mbere yuko Gatabazi yemezwa kuri uyu mwanya na Sena y’ u Rwanda ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2017 ubwo yemezaga n’abandi bayobozi 7, Perezida wa komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri Sena, Sindikubwabo Jean Nepomuscène, yavuze ko aba bayobozi bose bemejwe babanje kugirana ibiganiro birambuye n’abagize komisiyo harebwa by’umwihariko ingamba n’ubushobozi bafite mu kunoza inshingano.
Yavuze ko Gatabazi yavuze ko azashyira imbaraga mu kubaka umuryango nyarwanda ufite imyumvire myiza kandi ijyanye n’icyerekezo, ko azakangurira abaturage batuye intara ashinzwe kugira isuku no kudapfusha ubusa ibyo bagenerwa na Leta kandi bagahora buri gihe bishakamo ibisubizo.
Icyo gihe yabijeje kandi ko azakorana n’inzego zihariye zirimo iz’abagoe n’urubyiruko mu guteza imbere intara y’Amajyaruguru. Ikindi ni ugushyira imbaraga mu buvugizi hagamijwe kugira intara y’Amajyaruguru ikigega cy’ubukungu buturuka ku buhinzi n’ubworozi.
Gatabazi wavukiye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaguru, yari asanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ahagarariye Umuryango FPR Inkotanyi. Mbere yaho yagiye akora imirimo itandukanye irimo kuba kontabure wa komini Kiyombe, na perezida wa koperative y’abahinzi b’icyayi bo ku Murindi, icyo yize amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi( agronomie).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com


