Libya yatanze ibimenyetso muri FIFA isaba ko hasubirwamo umukino wayihuje na Tunisiya

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’isi cya 2018, wabaye taliki ya 11 Ugushyingo 2016, ugahuza ikipe y’ibihugu bya Libya na Tunisia, hakagaragaramo kubogama gukomeye k’umusifuzi wawuyoboye, Libya yongeye gusaba FIFA ko uwo mukino wasubirwamo ndetse inatanga n’ibindi bimenyetso baheraho bemera ikifuzo cyayo.
Mu bimenyetso Libya yatanze, hagaragajwemo ko kuba umusifuzi w’umunyakenya wayoboye uyu mukino afite umugore ukomoka muri Tunisia, ndetse akaba ari naho akunze kuba mu buzima bwe bwa buri munsi, bishobora kuba ari byo byabaye intandaro yo kubogamira kuri Tunisiya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Libya yongeyeho ko ibihano byahawe uyu musifuzi birimo guhagarikwa amezi 3 adasifura bidahagije ahubwo ko yarakwiriye kutazongera kugira undi mukino asifura.
Kugeza ubu ntacyo FIFA iratangaza kuri ubu busabe bwa Libya, gusa amahirwe menshi ahari ni uko ubu busabe bushobora kwemerwa kuko mu minsi ishize FIFA iherutse gutegeka ko umukino wahuje Senegal na Afurika y’epfo usubirwamo, nyuma y’aho iperereza rigaragaje ko habayemo amanyanga mu misifurire, ndetse n’umusifuzi wawuyoboye agahagarikwa burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *